Mu kiganiro Ejo uyu munsi, turarebera hamwe ingorane n'inzitizi bituma abantu babana n'ubumuga batabasha kubona serivisi zijyana n'ubuzima bw'imyororokere mu Rwanda.
Amakuru mu Gitondo (0330-0400 UTC): Amakuru agezweho mu Rwanda, mu Burundi, muri Afurika no hirya no hino kw’isi. Ijwi ry’Amerika kandi ribagezaho n’ibiganiro birambuye ku byabaye iwanyu aho mutuye, hafi y’aho mukorera ndetse no ku mashuri yanyu.
Umuziki (0400-0430 UTC): Injyana zigezweho ndetse n'abakunzi basaba indirimbo bifuza ni uburyo Ijwi ry'Amerika ribanogera muri wikendi.
Murisanga (1400-1500 UTC): Murisanga itumira umutumirwa, cyangwa abatumirwa kugirango baganire n'abakunzi ba Radiyo Ijwi ry'Amerika. Aha duha ijambo abantu bifuza kuganira n'abatumirwa bacu, batanga ibisobanuro ku bibazo binyuranye bireba ubuzima bw'abantu.
Amakuru y'Akarere (1600-1630 UTC): Amakuru atambuka i saa kumi n'ebyeri ku mugoroba mu Rwanda no mu Burundi. Akenshi, aya makuru yibanda ku karere k'ibiyaga bigari n'Afurika y'uburasirazuba.