gahunda y'itangazamakuru
Amakuru mu Gitondo
Perezida Joe Biden yavuze ko Amerika izahora kw'isonga imbere y'Ubushinwa. Muri Uganda, ubushinjacyaha bwa gisirikare burega Besigye icyaha cy’ubugambanyi gishobora guhanishwa kwicwa. Inkongi z’imiriro ziracyayogoza umujyi wa Los Angeles. Abarenga ibihumbi 100 basabwe kuva mu ngo zabo.
Iwanyu mu ntara
RDC: Abatuye mu mujyi wa Uvira bahangayikishijwe n’izamuka ry’ibiciro bya lisansi. Burundi: ishyirahamwe ALUCHOTO rirasaba ko abitwaje imbabazi za perezida kurekura abanyabyaha, bahanwa. Rwanda: Urukiko rukuru rwanze kongerera igihe cyo kwitegura Karasira Aimable ukurikiranyweho gupfobya jenoside
Amakuru ku Mugoroba
RCD: Izamuka ry’ibiciro bya lisansi mu mujyi wa Uvira ryateye ibibazo mu gutwara abantu; Rwanda: Abahagarariye umuryango wa nyakwigendera Assinapol Rwigara wari umunyemali barasaba urukiko rukuru kutakira ubujurire bw’umujyi wa Kigali. Isirayeli na Hamasi bishobora kugera ku masezerano y’amahoro