Uko wahagera

Turi Ba Nde?

Radiyo Ijwi ry’Amerika (VOA) ni wo muyoboro w’amakuru uruta iyindi Amerika ikoresha mu gusakaza amakuru mu ndimi zirenga 45. Igeza amakuru ku baturage babona amakuru nabi nabi cyangwa batabona na gato itangazamakuru ryigenga.

VOA yashinzwe mu 1942 yiyemeza gusakaza amakuru yizewe no kumenyesha rubanda amakuru y’impamo. Ijwi ry’Amerika iterwa inkunga n’abasora binyuze mu Kigo cy’Amerika cy’itangazamakuru mpuzamahanga.

Hari amategeko akingira abanyamakuru b’Ijwi ry’Amerika ku buryo abategetsi n’abanyepolitike batabakoresha, batabashyiraho igitutu cyangwa ngo babihimureho. Ayo mategeko ni na yo arengera Intego za Radiyo Ijwi ry’Amerika n’ubwigenge bwayo mu mikorere.

Mu 1976 ni bwo Perezida Gerald R. Ford yashyize umukono ku gitabo gikubiyemo ingingo zemeza ishingwa rya Radiyo Ijwi ry’Amerika. Zimwe muri izo ngingo ni:

1. Radiyo Ijwi ry’Amerika (VOA) izaba isoko y’amakuru yizewe kandi mu buryo buhoraho. Itangaza amakuru y’ukuri, atabogamye kandi yumvikana.

2. Radiyo Ijwi ry’Amerika ihagarariye Amerika yose, si iya bamwe mu Banyamerika ku bw’ibyo izagaragaza, mu buryo busobanutse, imigabo n’imigambi y’Amerika n’inzego zayo.

3. Radiyo Ijwi ry’Amerika izerekana neza politiki za Leta zunze Ubumwe z’Amerika inatange urubuga n’umwanya wo kujya impaka kuri izo politiki.

Mu 1994, Inteko Ishingamategeko y’Amerika yemeje itegeko ry’Itangazamakuru mpuzamahanga. Iri tegeko risaba ko abanyamakuru ba VOA bagira ububasha bwo gutangaza inkuru z’ukuri, zumvikana, ziha umwanya impande zose kandi zigusha ku buryo Amerika yubaha urusobe rw’imico n’imyumvire binyuranye.

Mu 2016 ubwo Inteko yemezaga itegeko rijyanye n’ubusugire n’umutekano by’igihugu, yashimangiye ko uburenganzira bwo gutara no gutangaza inkuru bukomeza kuba ntahangarwa.

Abanyamakuru ba VOA bakorana umuhati umunsi ku wundi baharanira imikorere ihamye y’itangazamakuru ryigenga.

Itangazamakuru ryigenga ni ngombwa.

XS
SM
MD
LG