Ikiganiro cy’urubyiruko Ejo cy’uyu munsi kiribanda ku kibazo cyo gusebanya no gutoteza bishingiye mu miterere y’umubiri w’umuntu. Rimwe na rimwe mu muco nyarwanda, gusebanya bisa n’aho byemewe cyangwa byihanganirwa, kandi ubundi byagombye kwamaganwa.
Amakuru mu Gitondo (0330-0400 UTC): Amakuru agezweho mu Rwanda, mu Burundi, muri Afurika no hirya no hino kw’isi. Ijwi ry’Amerika kandi ribagezaho n’ibiganiro birambuye ku byabaye iwanyu aho mutuye, hafi y’aho mukorera ndetse no ku mashuri yanyu.
Umuziki (0400-0430 UTC): Injyana zigezweho ndetse n'abakunzi basaba indirimbo bifuza ni uburyo Ijwi ry'Amerika ribanogera muri wikendi.
Mu kiganiro Murisanga turi kumwe n’inzobere mu buvuzi ngorora ngingo. Turaganira ku bibazo by’umugongo. Uterwa n’iki? Umuntu yawitaho ate? Yakora iki igihe yawurwaye? Ese umugongo uravurwa ugakira? Ibyo ni bimwe mubyo turi bubaze muganga.
Burundi: abagore n’abana bimuriwe muri site ya Matyazo muri Komini Mubimbi bafite ibibazo by'amazi n'ubwugamo. Uburusiya bwigaruriye uturere dushya tubiri muri Ukraine. Mu Bushinwa hakomeje inkubiri yiswe iyo kurwanya ruswa mu buyobozi bukuru bw'ingabo