gahunda y'itangazamakuru
Iwanyu mu ntara
Kongo yanze ibiganiro n’umutwe wa M23, bituma inama hagati ya Prezida w’u Rwanda Paul Kagame na Felix Tshisekedi wa RDC, isubikwa. Perezida w’Uburundi yamaganye abakozi ba Leta bajya ku kazi bakirirwa bicaye badakora. Mu kiganiro c'uno munsi, turagaruka no ku ngwara y’ibibyimba byo muri nyababyeyi.
Murisanga
Kuki ibihugu by’Uburayi n’Amerika n’ibyo mu burasirazuba bwo hagati bikomeje gushishikazwa n’ibibera muri Siriya nyuma y’ubutegetsi bwa Bashar al-Assad? Ihirikwa ry’ubutegetsi bwe n’ibizakurikira bifite izihe ngaruka kuri politiki mpuzamahanga mu bihe biri imbere? Turabigarukako muri Murisanga.
Amakuru y'Akarere
Kongo yanze ibiganiro n’umutwe wa M23, bituma inama hagati ya Prezida w’u Rwanda Paul Kagame na Felix Tshisekedi wa RDC, isubikwa. Perezida w’Uburundi yamaganye abakozi ba Leta bajya ku kazi bakirirwa bicaye badakora. Mu kiganiro c'uno munsi, turagaruka no ku ngwara y’ibibyimba byo muri nyababyeyi.
Amakuru ku Mugoroba
Inama yagombaga guhuza ba Prezida wa Kongo n’uw'u Rwanda muri Angola ntiyabaye.Urukiko muri Uganda rwategetse Leta kwishyura miliyoni 10 z’amashilingi kuri buri muntu wahitanywe na Thomas Kwoyelo. Perezida w’Uburusiya yatangaje ko igihugu cye kigenda cyegukana intsinzi mu ntambara kirwana na Ukraine