Uko wahagera

Amerika: Kamala Harris Yemeye Guhagararira Ishyaka ry'Abademocrate mu Matora ya Perezida


Visi Perezida w’Amerika Kamala Harris agiye gufata ijambo mu nama rukokoma y'abademocrate yaberaga i Chicago muri Leta ya Illinois
Visi Perezida w’Amerika Kamala Harris agiye gufata ijambo mu nama rukokoma y'abademocrate yaberaga i Chicago muri Leta ya Illinois

Visi Perezida w’Amerika Kamala Harris yahamagariye Abanyamerika kwanga amacakubiri ashingiye kuri politiki bagafatanyiriza hamwe gutegura icyo yise “icyerekezo gishya.”

Ibi Madamu Harris yabigarutseho ku mugoroba w’uyu wa kane ubwo yemeraga ku mugaragaro guserukira ishyaka rye ry’Abademokarate nka kandida perezida.

Ubwo yafataga ijambo risoza inama rukokoma y’ishyaka ry’Abademokarate yari imaze iminsi ine ibera mu mujyi wa Chicago, muri leta ya Illinois, Madamu Kamala Harris yakirijwe amashyi y’amashyi n’abarwanashyaka bahagurukiye icya rimwe. Yagize ati:

“Mu izina rya buri wese inkuru ye ishobora kwandikwa gusa mu gihugu cy’igihangange ku isi, nemeye ubusabe bwanyu bwo kuba perezida w’Amerika.”

Visi Perezida w’Amerika yagarutse ku byaranze ubuzima bwe bwite ndetse n’inshingano yakoze nk’umushinjacyaha. Asobanura uburyo byamwubatsemo ubushobozi bw’umwihariko bwo kurinda inyungu z’abanyamerika uwahoze ari perezida Donald Trump, yise ko we agamije inyungu ze bwite.

Aha ari naho yahamagariye abanyamerika gukoresha amahirwe amatora y’uyu mwaka abahaye, bagategurira hamwe icyerekezo gishya, batarebye ku mashyaka cyangwa amatsinda babarizwamo, ahubwo bakabikora nk’abanyamerika. Mu ijwi riranguruye imbere y’abarwanashyaka b’abademocrate babarirwa mu bihumbi, yagize ati:

“Turimo gutegurira hamwe icyerekezo gishya; kituganisha ku hazaza hafite urwego rw’abafite ubukungu bwo hagati na hagati rukomeye kandi rwaguka; kubera ko tuzi ko urwego rw’abafite ubukungu bwo hagati na hagati rwamye ari ingenzi cyane ku iterambere ry’Amerika. Kubaka urwo rwego rero bizaba intego nyamukuru y’ubuyobozi banjye.”

Kamala Harris avuga ibyo azageza ku gihugu naramuka atowe kuba perezida
Kamala Harris avuga ibyo azageza ku gihugu naramuka atowe kuba perezida

Kamala Harris, umukobwa uvuka ku mwimukira w’umunya Jamaica n’uw’umuhinde, yabaye umwiraburakazi wa mbere ndetse n’umuntu ufite amamuko muri Aziya wemeye guhagararira ishyaka rikomeye nka kandida perezida.

Naramuka atowe kandi azaba abaye umugore wa mbere utorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ijambo rye ryamaze iminota 40, ndetse n’inama rukokoma y’abademokarate muri rusange, biboneka ko byari bigendereye rubanda nyamwinshi y’abanyamerika yose, atari abamushyigikiye gusa basanzwe baragaruwemo intege n’izamuka rye, nyuma y’aho Perezida Biden aretse kongera kwiyamamaza.

Muri iri jambo rye yababuriye ku ngaruka zabaho mu gihe baba batoreye Trump indi manda, agira ati:

“Kandi rero tuzi uko manda ya kabiri ya Trump yaba imeze, byose bikubiye mu mushinga wa 2025 wateguwe n’abajyanama be ba hafi. Byose hamwe bigamije gusubiza igihugu cyacu inyuma mu bibi byahise; ariko nk’Amerika, ntituzasubirayo!”

Madamu Harris yagarutse ku byaranze ubuzima bwe, uko yabaye mu nyubako ntoya ya aparitoma mu burasirazuba bwa San Francisco, arerwa ahanini na nyina ubwo ababyeyi be bari bamaze gutandukana.

Yasobanuye uburyo yarezwe kandi n’inshuti n’abakozi bo mu rugo bamubereye “umuryango ku bw’urukundo.”

Agaruka ku kazi kose yakoze kuva ku kuba umushinjacyaha, umushinjacyaha mukuru wa leta, umusenateri na n’ubu ari visi perezida, Harris yagize ati: “Mu kazi kanjye kose, nagize umukiriya umwe rukumbi: umuturage.”

Naho kuri Trump we, yavuze ko ibyo yagiye akora byose yagiye abikora mu nyungu z’umukiriya umwe gusa, ari we we ubwe.

Muri gahunda ashyize imbere mu bijyanye n’umutekano mu gihe azaba atorewe kuyobora Amerika, Madamu Harris yijeje kongera ubufatanye bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’umuryango wo gutabarana wa OTAN.

Kamala Harris na Tim Walz biyamamazanya bahagararanye n'abafasha babo nyuma y'ijambo rye rwo kwemera guhagararira ishyaka ry'Abademocrate mu matora ya perezida ateganyijwe mu kwezi kwa 11 uyu mwaka.
Kamala Harris na Tim Walz biyamamazanya bahagararanye n'abafasha babo nyuma y'ijambo rye rwo kwemera guhagararira ishyaka ry'Abademocrate mu matora ya perezida ateganyijwe mu kwezi kwa 11 uyu mwaka.

Yavuze kandi ko igihugu cye kizakomeza gufasha Ukraine mu ntambara ihanganyemo n’Uburusiya. Ni mu gihe JD Vance wiyamamazanya na Trump nk’uzamubera Visi Perezida natorwa we, yakomeje kwibaza kenshi ku nkunga y’Amerika kuri Ukraine.

Visi Perezida Kamala Harris kandi yasezeranyije kuzakora ibishoboka byose mu kurangiza intambara ishyamiranyije Isiraheli n’umutwe wa Hamas, ishobora gutandukira akarere kose.

Muri iri jambo rye risoza inama rukomoma y’ishyaka ry’Abademokarate, Madamu Kamala Harris yashimiye Perezida Joe Biden yemeza ko yagejeje igihugu ku bidasanzwe. Yabivuze muri aya magambo:

“Joe, ndumva nuzuye amashimwe; ibyo wagezeho ni ibidasanzwe nk’uko amateka azabigaragaza. Kandi imico yawe ni ntangarugero; njye na Doug turabakunda wowe na Jill kandi turabashimira kuri buri kimwe mwembi.”

Ubwo Biden yatsikiraga mu kiganiro mpaka na Trump mu kwezi kwa Gatandatu, Harris yakomeje kumushyigikira kugeza ubwo yanzuye kwivana mu irushanwa.

Abifashijwemo no kuba Perezida Joe Biden yari amaze kumwemeza nk’ugomba kumusimbura, Madamu Harris yongeye guhuriza hamwe ishyaka ry’Abademokarate bashyigikira kandidatire ye. Ibi byahise bisubiza rudubi ibyo guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu byabonekaga ko Trump asa nk’uri mu mwanya mwiza wo kuryegukana.

Avugana n’abamushyigikiye nyuma yo gushyikiriza ijambo rye, Kamala Harris yagaragaje icyizere cyinshi ariko abakangurira gukomeza kumwamamaza cyane nk’aho bakiri inyuma.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:30 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG