Perezida w’Amerika watowe Donald Trump azitabira umuhango wo gutaha Katederali Notre Dame yo mu Bufaransa imaze gusanwa nyuma yo gushya muri 2019. Uburayi buragerageza kumvisha Trump ko atatererana OTAN. We avuga ko ibihugu biyigize biryamira Amerika kuko bidatanga umusanzu ukwiye.
Nyuma y'uko Donald Trump atsindiye kongera kuyobora Amerika, ubu hari kwitegurwa ihererekanya-butegetsi hagati ye na Perezida Biden ucyuye igihe. Ni urugendo rurimo guteguranwa ubushishozi, kimwe mu biranga demokarasi y'Amerika. Perezida mushya atangira imirimo ye ku itariki ya 20 y'ukwezi kwa1.
Donald Trump watorewe kuba Perezida w’Amerika wa 47, kuri uyu wa gatatu yizihije intsinsi yabonye nyuma yo gutsinda uwo bari bahanganye Visi Perezida Kamala Harris. Ubwo Trump yisihizaga intsinzi ye, yatoranyije Susie Wiles wari ushinzwe kumwamamaza kuzaba umuyobozi w'ibiro bya perezidansi.
Donald Trump wabaye perezida w'Amerika wa 45, yaraye yongeye kwandika amateka atsinda Visi Perizida Kamala Harris nawe wifuzaga kwandika amateka nk'umugore wa mbere waba ategetse Amerika. Trump yagejeje ijambo ryo gushimira ku bamushyikiye muri Leta ya Florida. Yatsinze abonye amajwi 277 kuri 538.
Voma ibindi