Uko wahagera

Biden Yahaye Umuhungu we Imbabazi Bikurura Impaka


Prezida Joe Biden n'umuhungu we Hunter Biden
Prezida Joe Biden n'umuhungu we Hunter Biden

Mbere yo gutanga ubutegetsi, perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Joe Biden yahaye imbabazi umuhungu we Hunter Biden ku byaha byose akurikiranwaho n’inkiko. Iki cyemezo ntikivugwaho rumwe. Ariko si cyo cya mbere mu mateka y’igihugu gikuruye impaka ndende.

Uyu Hunter Biden, umuhungu wa Perezida Biden, yari afite imanza ebyiri zitandukanye ku byaha byo ku rwego rw’igihugu.

Mu kwa cyenda gushize, yemeye mu rukiko ibyaha byo kudatanga imisoro. Naho mu kwa gatandatu gushize, urukiko rwa rubanda, jury, rwari rwaramuhamije ibyaha byo gutunga imbunda atabifitiye uburenganzira.

Icyo gihe, ise yavuze ku mugaragaro ko atazamuha imbabazi z’umukuru w’igihugu.

“Navuze ko nzubahiriza icyemezo cya jury. Nzabikora rwose! Sinzamubabarira.”

Nyamara, na none icyo gihe, izi manza za Hunter Biden zatumye Umutwe w’Abadepite w’inteko ishinga amategeko y’igihugu utangiza anketi zo gukura Joe Biden ku butegetsi. Abadepite bamuregaga ko yaba yarakingiye ikibaba umuhungu we. Ariko kugeza ubu bari barabuze ibimenyetso.

Abahanga mu by’amategeko na politiki bemeza ko ntagishobora gukuraho imbabazi Joe Biden yahaye umuhungu we. Izi mbabazi zivuze ko Hunter Biden adashobora guhanirwa ibyaha byamuhamye n’ibyo yemeye, cyangwa kongera kubikurikiranwaho.

Abatavuga rumwe ba Perezida Biden bamaganiye kure icyemezo cye. Abanyamategeko nabo ntibakivugaho rumwe.

Urugero ni nka Prof Claire Finkelstein, mwarimu w’iby’amategeko n'imbonezabitekerezo muri kaminuza ya Pennsylvania. Yavuganye n’Ijwi ry’Amerika kw’ikoranabuhanga rya Zoom.

Uyu yagize ati: “Birababaje cyane kuko ataretse ngo ubutabera bukore akazi kabwo no kuba yarafashe iki kimezo cya politiki gikomeye. Ntigitanga urugero rwiza. Ububasha bwo gutanga imbabazi ntibukwiye gukoreshwa gutya.”

Birasanzwe Umukuru w'Igihugu Gutanga Imbabazi

Joe Biden si we mukuru w’igihugu wa mbere na mbere mu mateka yacyo ufashe bene iki kimezo cya politiki cyangwa cy’icyenewabo, bitera amacakubiri. Dufate ingero nke cyane.

Nyuma y’intambara y’isubiranamo ry’abenegihugu, Civil War, yabaye kuva mu 1861 kugera mu 1865, Perezida Andrew Johnson yaciye iteka mu 1868 aha imbabazi ku byaha byo kugambanira no kwigomeka ku gihugu abantu bagera ku 12.600 b’abanyapolitiki n’abasirikare bo hejuru mu bari bararwaniriye kwitandukanya n’igihugu bitaga “Confederates.”

Mu 1974, Perezida Gerald Ford yahaye imbabazi uwo yari amaze gusimbura ku butegetsi, Richard Nixon, wari weguye ku mirimo ye y’umukuru w’igihugu kubera icyiswe “urukozasoni rwa Watergate” rwo kuneka ishyaka ry’Abademokarate bari bahanganye muri politiki.

George H. Bush
George H. Bush

Mu kwa 12 bucya Noheli iba mu 1992, Perezida George H. W. Bush yari igihe kitageze ku kwezi kugirango atange ubutegetsi. Yahaye imbabazi abagabo batandatu bari barabaye mu butegetsi bwo hejuru ku gihe cya Perezida Ronald Reagan bari bahamwe n’ibyaha byo kurenga ku mategeko yabuzaga Leta zunze ubumwe z’Amerika kugurisha intwaro na Irani. Barimo Caspar Weinberger wahoze ari minisitiri w’ingabo wa Reagan.

Kw’itariki ya 20 y’ukwa mbere 2001, amasaha make cyane mbere y’uko atanga ubutegetsi, Perezida Bill Clinton yahaye imbabazi murumuna we Roger Clinton, wari warahamwe mu 1985 n’ibyaha byo gutunga no kugurisha ikiyobyabwenge cya kokayine.

Prezida Donald Trump
Prezida Donald Trump

Naho Perezida Trump, muri manda ye ya mbere, yahaye imbabazi abantu benshi bahamwe n’ibyaha bya ruswa, amahugu n’uburiganya. Barimo bamwana we witwa Charles Kushner, wigeze guhamwa n’ibyaha byo kudatanga imisoro mu 2005.

Ejobundi, Trump yamuhisemo ngo azamubere ambasaderi mu Bufaransa, Sena niramuka imwemeje.

Perezida Trump yemera kandi ko afite ububasha bwo kwiha imbabazi nawe ubwe ku giti cye. Na none igihe yimamariza amatora aherutse gutsinda, yavuze ko azaha imbabazi abantu bateye ingoro y’inteko ishinga amategeko y’igihugu kw’itariki ya 6 y’ukwa mbere 2021, bashaka kuburizamo intsinzi ya Perezida Joe Biden.

Ku bashakashatsi n’abandi bahanga mu bya politiki, amategeko n’amateka, bemeza ko ibi byemezo by’ikenewabo na politiki bitera amacakubiri. Ariko ntacyo babikoraho kuko ni ububasha butagira rutangira umukuru w’igihugu ahabwa n’itegeko nshinga.

Forum

XS
SM
MD
LG