Uko wahagera

Perezida Biden Yatatswe nk'Intwari y'Amerika mu Nama Rukokoma y'Abademokarate


Perezida Joe Biden avuga ijambo mu nama rukokoma y'ishyaka ry'abademokrate muri United Center in Chicago, tariki ya 19/08/2024
Perezida Joe Biden avuga ijambo mu nama rukokoma y'ishyaka ry'abademokrate muri United Center in Chicago, tariki ya 19/08/2024

Ku mugoroba w’uyu wa mbere, Perezida Biden yagejeje ijambo rye ryo gusezera ku nteko rusange y’ishyaka ry’abademokarate irimo kubera i Chicago muri leta ya Illinois. Ni mu gihe icyemezo cye cyo kutongera kwiyamamaza agaharira Visi Perezida Kamala Harris cyongereye ingufu nshya mu ishyaka rye.

Nyuma y’imyaka 52 y’izamuka ku gasongero k’ubutegetsi mu ishyaka rye, Biden w’imyaka 81, yakiriwe nk’intwari ku kuba yaremeye guhigamira Madamu Harris. Ni nyuma y’ibyumweru benshi mu bo mu ishyaka rye bamushyira ku gitutu ngo areke kongera kwiyamamaza.

Nyuma y’ukwezi kumwe izi mpinduka zitari bwa kabeho mbere zibaye, umugoroba w’itangizwa ry’iyi nteko rusange, biboneka ko wari wahariwe gusezera neza kuri perezida uriho, no kuzamura Harris mu rugamba rwe rwo guhangana n’umurepubulikani Donald Trump. Uyu amahindura ye mu guhatanira intebe y’umukuru w’igihugu akaba abonwa nk’intambamyi ikomeye ku bademokarate.

Perezida Biden byabonekaga ko yasazwe n’amarangamutima, yakiriwe n’imbaga y’abitabiriye inteko rusange, bamukomeye amashyi bahagaze mu gihe cy’iminota irenga ine, ari nako baririmba ngo “Warakoze Joe.” Nawe mu gusubiza, ati: “Amerika, ndabakunda.” Avuga neza kandi n’ingufu nyinshi, Biden yasaga nk’uryohewe cyane n’amahirwe abonye yo gushimagiza ibyo yagezeho, kuvugira visi perezida we no kwibasira Trump.

Ijambo rye ryongeye kwibutsa cyane Biden watsinze amatora ya 2020 kuruta uwavugaga bigoranye kumwumva, rimwe na rimwe mu magambo adahura. Ndetse yari atandukanye n’umukandida witwaye nabi mu kiganiro mpaka yahuriyemo na Trump mu kwa Gatandatu, cyanabaye intandaro yo kutongera kwiyamamaza kwe.

Biden, mu ijambo rye, yasubiyemo intero ye yo muw’2020 igira iti: “Turi ku rugamba rwo kuramira umutima w’Amerika.” Ndetse ashimangira impamvu Madamu Harris na Tim Walz baziyamazanya biteguye neza kurwana urwo rugamba.

By’umwihariko kuri Harris, Biden yagize ati: “Azaba perezida, w’akarorero ku bana bacu; azaba perezida wubashywe n’abategetsi b’isi kuko ariko asanzwe; azaba perezida uduteye ishema twese; azaba kandi perezida w’amateka, uzashyira igikumwe ku hazaza h’Amerika.”

Kamala Harris Yatunguye Abari mu Nama

Madamu Harris yaje kugaragara imbere y’imbaga mu buryo butari bwateguwe kuri gahunda y’umunsi wa mbere w’inteko rusange, aho yashimiye Biden ku bw’ubuyobozi bwe hanyuma ajya gukurikirira ijambo rye mu bandi barwanashyaka.

Mu gushimira Perezida Biden, Madamu Harris yagize ati: “Joe, warakoze ku buyobozi bwawe bw’akataraboneka, warakoze ku gukorera igihugu ubuzima bwawe bwose ndetse no ku byo uzakomeza gukora. Tuzahora tubigushimira iteka.”

Perezida Biden mu ijambo rye yibukije imyigaragambyo y’abahezanguni b’abazungu yo muw’2017, i Charlottesville muri leta ya Virginia, ibintu yavuze ko biri mu byashimangiye icyemezo cye cyo kwiyamamariza ubuperezida muw’2020, kabone nubwo yari akiri mu gahinda k’urupfu rw’umuhungu we Beau Biden.

Aha yagize ati: “Sinajyaga kuguma kurebera, mpitamo kwiyamamaza. Sinifuzaga kuzongera kwiyamamaza; nari natakaje igice cy’ubugingo bwanjye. Ariko niyamamazanyije icyizere gikomeye.”

Biden yishimiye ibyo ubutegetsi bwe bwagezeho, birimo ubwiyongere bw’ingengo y’imari ishyirwa mu bikorwa-remezo ndetse n’igabanuka ry’ikiguzi cy’umuti w’indwara ya diyabete.

Ubu buryo bw’imikoreshereze y’ingengo y’imari bwatumye igice kinini kijya muri leta zibogamiye ku barepubulikani kurusha izibogamiye ku bademokarate. Aha yavuze ko impamvu yabyo, ari uko “akazi ka perezida ari ugukorera Amerika yose.”

Nta kwezi kwari gushize, abademokarate bagaragara nk’abacitsemo ibice ku bw’imirongo ya politiki y’ububanyi n’amahanga, ingamba za politiki batabonaga kimwe ndetse no kubera Biden ubwe. Icyo gihe, nyuma y’imyitwarire ye idashamaje mu kiganiro mpaka, yari agikomeje gutsimbarara avuga ko ari we ufite amahirwe menshi yo gutsinda Trump kurusha undi mudemokarate wese – harimo na Harris.

Kuri uyu wa mbere, Biden yashimangiye ko atigeze arakarira amajwi y’abari aha mu ngoro y’inteko rusange, ubwo bamuhatirizaga kuva mu kibuga cya politiki. Yahamagariye abagize ishyaka kunga ubumwe bose bagashyigikira Harris.

Aha kandi yashinje Donald Trump “gucira bugufi” Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya. Ati: “Njye ibyo sinabyigeze kandi ndabizeza ko na Kamala Harris atazigera abikora. Azaba umuperezida twese twishimira.”

Abavuze Hafi ya Bose Bashimagije Joe Biden

Abademokarate nabo bashimagije ubutegetsi bwa Biden ndetse no kuba yarahisemo Harris nk’umusimbura we. Senateri Chris Coons uhagarariye leta ya Delaware yagize ati: “Sindabona umugabo wuje ubumuntu nka Joe Biden.”

Bagerageje kandi guhuza Biden na Harris n’ibyo ishyaka ribona nk’ibikorwa by’agatangaza aba bombi bagezeho. Ibyo birimo gukura igihugu mu ngaruka mbi z’icyorezo cya COVID-19, gushyira ishoramari ryagutse mu bikorwa-remezo, kugabanya ikiguzi cy’ubuvuzi no guteza imbere ingufu zidahumanya.

Depite Jim Clyburn userukira Karolina ya y’epfo yagize ati: “Biturutse kuri Joe na Kamala, twagabanyije igikuzi cy’imiti ihabwa abarwayi, dusana imihanda n’amateme ndetse dusimbuza imiyoboro migari y’amazi.”

Uyu yongeyeho ko kimwe mu byemezo bihebuje bya Biden, ari ukuba yarahisemo Kamala Harris nka Visi Perezida we, akanamutoranya nk’ugomba kumusimbura.”

Madamu Hillary Clinton wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, ndetse waniyamamarije ubuperezida muw’2016 akaza gutsindwa na Donald Trump, yashimagije Harris.

Yavuze ko afite ubushobozi bwo kumena “urukuta rurerure kandi rukomeye, akaba umuperezida w’Amerika wa mbere w’umugore.

Yashimiye kandi Perezida Biden kuba yaremeye guhigama. Ati: “Ubu turimo kwandika igice gishya mu nkuru y’Amerika.”

Forum

XS
SM
MD
LG