Uko wahagera

Clinton na Pelosi Barahamagarira Abademokrate Bose Gutora Kamala Harris


Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, muri iri joro, inama rukokoma y’ishyaka ry’Abademokarate iracyakomeza mu mujyi wa Chicago muri leta ya Illinois ku munsi wa gatatu.

Mu bantu bavuze ijambo, harimo Abanyamerika Jon Polin na Rachel Goldberg-Polin, ababyeyi b’umusore uri mu ngwate Hamas yashimuse kw’itariki ya 7 y’ukwa cumi gushize mu gitero cyayo muri Isiraheli witwa Hersh Goldberg-Polin.

Bari bambaye akantu kanditseho “320,” umubare w’iminsi, we n’abandi, bamaze baboshye mu ndiri za Hamas muri Gaza. Papa wa Hersh, Jon Polin, ati: “Iri ni ikoraniro rya politiki. Ariko gushaka ko umwana wacu umwe rukumbi dufite n’abandi bose baboshye barekurwa bagataha ntaho bihuriye na politiki, ahubwo ni ikibazo cy’ubugwaneza n’ubutabazi.”

Bavuze akaga abaturage b’impande zose bugarijwe n’intambara mu Burasirazuba bwo Hagati barimo, babyita nko “gupfa bagaraguritse,” basaba ko ingwate zose, z’amadini yose, zirekurwa bidatinze, ko n’intambara ihagarara.

N’ikiniga, mama wa Hersh, Rachel Goldberg-Polin yabwiye umwana we ibintu bitatu: “Hersh, Hersh, niba ushobora kutwumva, turagukunda, komeza ugire ingufu n’ubutwari, komeza ubeho.” Bamwe mu bari mu mbaga barize.

Hersh Goldberg-Polin, ari mu minwe ya Hamas
Hersh Goldberg-Polin, ari mu minwe ya Hamas

Ikoraniro rukokoma ry’ishyaka ry’Abarepubulika ryabaye mu kwezi gushize naryo ryari ryatumiye abandi babyeyi Ronen na Orna Neutra, b’undi Munyamerika nawe w’imbohe ya Hamas, Omer Neutra.

Inama rukokoma y’ishyaka ry’Abademokarate yatumiye Umurepubulikani witwa Geoff Duncan, wabaye depite mu nteko ishinga amategeko ya leta ya Georgia, mu majyepfo y’igihugu kuva mu 2013 kugera mu 2017, nyuma Guverineri wungirije wa Georgia kuva mu 2019 kugera mu 2023.

Yavuze ko “Ishyaka ryabo ryabaye akajagali.” Maze abwira abandi Barepubulikani bose, ati: “Nimutora Kamala Harris, ntimuzaba mubaye Abademokarate, ahubwo muzaba mubaye abantu bakunda igihugu.”

Mu matora yo mu 2020, Umurepubulikani Brad Raffensperger, sekereteri wa leta ya Georgia, ni nka minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa leta ya Georgia, ari narwo rwego rushinzwe gutunganya amatora ku rwego rwa leta akorera, yanesheje igitutu gikomeye Trump yamushyizeho kugirango amwibire amajwi, arabyanga rwose, aratsemba.

Mu bandi bavuze harimo icyamamare mu muziki, Stevie Wonder, ati: “Tugomba guhitamo ubutwari no gutsinda “kuba ntibindeba.” Igihe kirageze, duhagurukire rimwe, tujye gutora.” Ubundi abakubitiraho akaririmbo.

Mu babwiye ijambo ikoraniro rukokoma y’Abademokarate harimo kandi Bill Clinton w’imyaka 78 y’amavuko na Nancy Pelosi w’imyaka 84.

Bill Clinton, perezida wa Repubulika wa 42 kuva mu 1993 kugera mu 2001, yashimiye cyane Perezida Joe Biden ubutwari yagize bwo kutizirika ku butegetsi. Ati: “Ateye ikirenge mu cya perezida wacu wa mbere George Washington.” Noneho, ati: “Dore amatora y’uyu mwaka uko ateye.”

“Mu 2024, nsanga amahitamo asobanutse neza cyane. Kamala Harris uzakorera rubanda, na wa wundi uhora ashakisha inyungu ze wenyine gusa, wa wundi uhora ari jye, jye jyewe jyenyine.”

Yanzuye avuga ko Amerika ikeneye Kamala Harris uzaba perezida w’umunezero n’ibyishimo, ahamagarira bose kuzamuhundazaho amajwi.

Bill Clinton yahoze ari prezida wa Amerika
Bill Clinton yahoze ari prezida wa Amerika

Nyuma ya Bill Clinton hahise hakurikiraho Nancy Pelosi, umutegarugoli umwe rukumbi mu mateka y’igihugu wabaye perezida w’Umutwe w’Abadepite w’inteko ishinga amategeko yo ku rwego rw’igihugu ubwa mbere kuva mu 2007 kugera mu 2011, ubwa kabiri kuva mu 2019 kugera mu 2023.

Pelosi yabaye kandi umuyobozi mukuru w’itsinda ry’abadepite imyaka 20, kuva mu 2003 kugera mu 2023. Ibitangazamakuru n’abahanga mu bya politiki bemeza ko afite ijambo rikomeye mw’ishyaka ry’Abademokarate. Bavuga ko yagize uruhare rukomeye mu kumvisha Perezida Joe Biden kuva mu matora, bihindura isura yayo ku buryo budasubirwaho

Mw’ijambo rigufi, yibukije igitero cy’abayoboke ba Trump ku nteko ishinga amategeko kw’itariki ya 6 y’ukwa mbere 2021, ati: “ni ubwa mbere mu mateka umukuru w’igihugu, Trump, yagabye igitero kuri demokarasi yacu. Ariko kugihashya byarakunze, demokarasi yaratsinze.” Yaboneye asaba abaturage kuzahitamo neza muri aya matora.

“Tugomba guhitamo abayobozi bemera kandi bubahiriza amatora yisanzuye, bubaha guhererekanya ubutegetsi mu mahoro no mw’ituze. Amahitamo arasobanutse neza: abo bayobozi ni Visi-Perezida Harris na Guverineri Walz.

Nancy Pelosi
Nancy Pelosi

Inama rukokoma y’Abademokarate irasoza imilimo yayo mw’ijoro ry’uyu wa kane. Irapfundikirwa na disikuru ya Kamala Harris uza kwemera ku mugaragaro guhagararira ishyaka mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba kw’itariki ya 5 y’ukwa 11 gutaha.

Forum

XS
SM
MD
LG