Uko wahagera

Tim Walz Yemeye Ubusabe Bwo Kuba Visi Perezida wa Harris


Tim Walz, n'umuryango we nyuma yo kwemerera ku mugaragaro guhagararira ishyaka rye ry’abademokarate nka kandida visi perezida
Tim Walz, n'umuryango we nyuma yo kwemerera ku mugaragaro guhagararira ishyaka rye ry’abademokarate nka kandida visi perezida

Guverineri wa leta ya Minnesota Tim Walz yemeye ku mugaragaro guhagararira ishyaka rye ry’abademokarate nka kandida visi perezida. Ni mu ijambo yagejeje ku bakoraniye mu nama rukokoma y’iryo shyaka ku munsi wayo wa gatatu.

Atangiza ibiganiro by’umunsi wa gatatu w’iyi nteko rusange y’Abademokarate ibera mu mujyi wa Chicago, Senateri Cory Booker ukomoka muri leta ya New Jersey yagarutse ku ngingo nyamukuru y’uwo mugoroba.

“Ikaze mu mugoroba wa gatatu, kandi uyu mugoroba ni uw’umudendezo.”

Mu gihe zimwe muri gahunda z’uyu mugoroba zahaga abafashe ijambo umwanya wo kuvuga ku ngingo zirimo uburenganzira ku buzima bw’imyororokere, ibijyanye n’ibidukikije, ndetse n’umutekano ku mipaka, ubutumwa bwinshi bwibanze ku wo Abademokarate bavuga ko ari we mahitamo mu matora yo mu kwa 11.

Bill Clinton wabaye Prezida wa 42 wa Leta zunze ubumwe z'Amerika
Bill Clinton wabaye Prezida wa 42 wa Leta zunze ubumwe z'Amerika

Bill Clinton wahoze ari Perezida ni umwe mu bafashe ijambo bari bategerejwe cyane uyu mugoroba. Clinton, umaze kwitabira buri nteko rusange y’ishyaka ry’Abademokarate kuva muw’1972, yagendeye ku bunararibonye bwe mu ngoro y’umukuru w’igihugu mu gusobanura impamvu yemera ko Visi Perezida Kamala Harris ari we mahitamo aboneye ku mwanya w’ubuperezida

“Kamala Harris azakorera abaturage …. Naho uriya mugabo wundi wagaragaje na mbere ko akabije kwirebaho ubwe, ibye ni ‘jyewe, njyenyine ubwanjye.’”

Yongeyeho ati "Kamala Harris azakora iyo bwabaga akemure ibibazo byacu, atugeze ku mahirwe yacu, atumare igishyika kandi azakora ku buryo buri munyamerika, uko yatoye kose, agira amahirwe yo kugera ku nzozi ze.”

Tim Walz, kandida visi prezida
Tim Walz, kandida visi prezida

Ariko umwanya nyamukuru ku bademokarate wari ukumva ijambo rya Guverineri wa leta ya Minnesota Tim Walz wemeye guhagararira ishyaka rye nka kandida visi perezida.

Yagize ati: “Ni ishema rikomeye mu buzima bwanjye kwakira ubusabe bwanyu bwo kuba visi perezida w’Amerika.”

Kuri benshi mu mbaga yari aho, ndetse n’abareberaga iyi nama rukokoma, kuri televiziyo zabo hirya no hino mu gihugu, ijambo rya Walz ryabaye nk’iriburiro.

Tim Walz yibukije inkomoko ye. “Nakuriye ahitwa Butte, muri leta ya Nebraska, umujyi utuwe n’abantu 400. Nari mfite abana 24 mu ishuri mu kigo cy’ayisumbuye nigishagamo, kandi nta n’umwe muri abo wagiye kwiga muri kaminuza ya Yale (Iyi ni imwe mu zikungahaye cyane muri Amerika). Ariko nababwira ko, gukurira mu mujyi muto nk’uwo, bigutoza kwita ku muturanyi wawe.”

Icyamamare Oprah Winfrey nawe ari mubavugiye muri iyi nama
Icyamamare Oprah Winfrey nawe ari mubavugiye muri iyi nama

Walz, umusirikare wavuye ku rugerero, wahoze ari umwarimu akaba n’umutoza w’umukino wa Fooball y’inyamerika mu ishuri ryisumbuye, yagaragaje uburyo ibi byiciro bigize ubuzima bwe bwite byamuteguriye ubuzima mu bijyanye na politiki.

“Ni abo bakinnyi n’abanyeshuri banjye banteye umwete wo kwiyamamariza ubudepite. Bambonagamo icyo nari nizeye kuzabubakamo, guharanira inyungu rusange, imyumvire y’uko twese dufatanyije, ndetse n’imyizerere y’uko umuntu umwe rukumbi ashobora guhindurira ubuzima abaturanyi.”

Nk’uwavuze bwa nyuma, Tim Walz yikije cyane ku “mudendezo,” ingingo nyamukuru y’uyu mugoroba.

“Ariko twe abademokarate iyo tuvuga umudendezo, tuba tuvuga umudendezo wo kugira ubuzima bwiza wowe ubwawe n’abo ukunda. Umudendezo mu gufata imyanzuro ku buvuzi bukubereye, ndetse, yego, n’umudendezo w’abana bawe wo kujya ku ishuri nta mpungenge z’uko baraswa bakicirwayo.”

Ku mugoroba w’uyu wa kane, abademokarate barasoreza iyi nama rukokoma ku mwanya nyamukuru wayo, ari wo ijambo rya Visi Perezida Kamala Harris yemera ku mugaragaro guhagararira ishyaka nka kandida perezida.

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:43 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG