Brexit Yoba Igiye Gutera Icuka Kibi Hagati y'Ubwongereza n'Ububirigi?

Umushikiranganji wa mbere w'Ubwongereza Boris Johnson

Umwuka utari mwiza ukomeje gututumba hagati y’Ububiligi n’Ubwongereza ku mibanire y’ibyo bihugu byombi y’ejo hazaza, ni nyuma gato y’uko Ubwongereza buvuye mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Iburayi ku itariki ya 31 z’ukwezi kwa mbere.

Ku isaha ya saa tanu z’ijoro zo mu Bwongereza nibwo icyo gihugu cyavuye mu Muryango w’Ubumwe bw’Iburayi kiba igihugu cyigenga, ariko amategeko kigenderaho ntiyahinduka.

Iki gihe cy’inzibacyuho kizarangira ku itariki ya 31 z’ukwezi kwa 12. Muri iki gihe cy’amezi 11, Ubwongereza burasaba ibiganiro by’amasezerano agamije ubucuruzi nta kiguzi.

Ibimenyetso birerekana ariko ko ibi biganiro bitazoroha nyuma y’uko Ministri w’Intebe wa Irilande Leo Varadkar yavuze ko Ubwongereza bugomba kugendera ku mategeko y’Uburayi kugira ngo bwemererwe gukorana ubucuruzi n’ibindi bihugu nta kiguzi.

Ministri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubwongereza Dominic Raab we ariko ibyo ntabikozwa, yavuze ko Ubwongereza butazakurikiza amategeko y’Uburayi.

Kuri iki cyumweru, Dominic yabwiye ikinyamakuru Sky News ko basubiranye ubwigenge ku mategeko abagenga, yongeraho ariko ko bazubaha kandi bagashyira mu bikorwa amasezerano y’ubucuruzi hagati y’uburayi na Canada.

Amasezerano y’ubucuruzi hagati y’Uburayi na Canada akuraho ibiguzi byose kubicuruzwa bituma umusaruro mbyumbe w’Ubwongereza ugera kuri 80%.