Mu Bwongereza, inteko ishinga amategeko irateganya gutora uyu munsi kugirango ukure icyizere kuri minisitiri w’intebe Theresa May. “Yego” niramuka yegukanye amajwi y’ubwiganze, May agomba kwegura ku milimo ye. Naho “Oya” nitsinda, nta rindi tora ryo kumwambura icyizere rishoboka mu gihe cy’umwaka, nk’uko amategeko agenga imikorere y’inteko ishinga amategeko y’Ubwongereza abiteganya.
Iri tora riturutse ku mushinga wa “Brexit”, amasezerano yo kuva mu muryango w’Ubulayi bwiyunze. Inteko ishinga amategeko yagombaga kuyemeza cyangwa kuyahakana ejobundi kuwa mbere. Gusa Theresa May yafashe icyemezo cyo gusubika itora.
Ubwongereza bugomba gusezera Ubulayi ku italiki ya 29 y’ukwezi kwa gatatu mu mwaka utaha. Perezida w’inama y’abakuru b’ibihugu by’Ubulayi, Donald Tusk, yatangaje ko bazahurira i Buruseli mu Bubiligi ejo kuwa kane. Bazongera barebere hamwe ibya Brexit, birimo n’uko italiki ya 29 y’ukwa gatatu gutaha ishobora kugera batarasinya amasezerano n’Ubwongereza.
Facebook Forum