Inkurikizi zo kuva mu muryango w'Uburayi ku Bwongereza zikomeje kwiyongera aho kuri uyu wa kabili amasoko y’imigabane n’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byiyongereye.
Abahanga mu by’amasoko y’imigabane bemeza ko ayo masoko amaze guhomba za triliyoni z’amadolari biturutse kukuba abantu batifuza gushora muri ayo masoko.
Abashoramali benshi bemeza ko ukuva k’Ubwongereza mu muryango w’Uburayi bizakomeza gusubiza inyuma ubukungu bw’Ubwongereza ndetse bikagira n’ingaruka zikomeye k’ubukungu bw’isi.
Kuwa kane w’icyumweru gishize nibwo Abongereza basaga miliyoni 46 bari bazindukiye mu matora ya kamara mpaka yo kwemeza niba igihugu cyabo kiguma cyangwa kikava mu muryango w’uburayi.
Nyuma yuko abaturage bagera kuri 52 ku ijana batoye ko igihugu cyabo cyivana mu Muryango w’Uburayi, minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza David Cameron yatangaje ko agiye kwegura ku mirimo ye.