Uko wahagera

Imishamirano Hagati y'Amoko Yahitanye 13 mu Ntara ya Upper Nile ya Sudani y'Epfo


Abasivile muri Sudani y'epfo bahunga intambara
Abasivile muri Sudani y'epfo bahunga intambara

Imirwano ishingiye ku moko mu nkambi icumbikiye abateshejwe ibyabo mu gice cy’amajyaruguru ya Sudani y’epfo, yahitanye abantu 13, nk’uko intumwa za ONU zigenzura iyo nkambi zabivuze uyu munsi kuwa Gatanu.

Ubushyamirane hagati y’amoko abiri atuye mu nkambi iri mu murwa mukuru wa Leta ya Upper Nile, Malkal, bwadutse ejo kuwa kane ubwo umugabo yaterwaga ibyuma kugeza ashizemo umwuka.

Mw’itangazo, Ben Malor, umuvugizi wa (UNMISS) umutwe w’ingabo za ONU ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’epfo, yagize ati: “Kw’ikubitiro amakuru y’izi ntumwa yagaragazaga ko abantu byibura batatu bishwe kandi ko abarenga 20 bakomeretse, bamwe muri bo bavurirwa ku bitaro bya UNMISS”.

Yakomeje agira ati: “Mu masaha ya nyuma yaho, abantu 10 byaje kwemezwa ko bapfiriye mu bindi bitaro”.

Iyo nkambi icumbikiye abantu byibura 50,000. Ni umubare wagiye uzamuka kuva abantu ba mbere bahageze, ubwo intambara yatangiraga mu mwaka wa 2013.

Minisitiri w’itangazamakuru wa Upper Nile, Luke Saadala, yavuze ko iyo mibare yazamutse ubwo abantu babarirwa mu 3,000 bahunze imirwano mu gihugu gituranyi cya Sudani, mu byumweru bishize.

Malor yavuze ko umutuzo warimo kugaruka mu nkambi, uyu munsi kuwa gatanu. UNMISS n’ingabo za Sudani y’epfo bakajije umutekano muri iyo nkambi no mu bice biyegereye. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG