Abatuye i Khartoum mu murwa mukuru wa Sudani baravuga ko kuri iki cyumweru. intambara ikomeye yongeye kubura mu bice byo muri uwo mujyi nyuma y’uko igihe cyo gutanga agahenge cyumvikanyweho n’impande zombi kirangira.
Ababibonye kandi baravuga ko hari indege y’intambara yahanuriwe mu mujyi wa Omdurman, umwe muri itatu ugize ikirorero kigali cy’akarere k’umurwa mukuru.
Abasirikare ntibahise bagira icyo babivugaho. Gusa bamaze igihe bakoresha indege z’intambara kurasa ibirindiro by’ingabo za Rapid Support Forces mu bice binyuranye by’umujyi.
Intambara hagati y’izi ngabo n’iza leta yatangiye taliki 15 z’ukwezi kwa kane ituma habaho guhunga kw’abantu benshi.
Arabiya Saoudite na Leta zunze Ubumwe z’Amerika bavuze ko buri munsi bakora ibishoboka guhuza impande zombi mu mishyikirano.
Gusa mu cyumwru gishize ibiganiro nk’ibi byaberaga i Jeddah muri Arabiya Saoudite byarasubitswe.
Agahenge gaheruka katangiye taliki 22 z’ukwezi kwa gatanu karangira ku wa gatandatu w’Icyumweru gishize. Kari katumye abakora ubutabazi babasha kugera kuri bamwe mu babukeneye kubera intambara yari yabaye nk’ihosha. Gusa inshuro nyinshi impande zihanganye ntizubahirije amasezerano.
Ibice byavuzwemo imirwano kuri iki cyumweru ni amajyepfo ya Khartoum na Bahri no hakurya y’uruzi rwa Nile ugana mu majyaruguru nkuko bitangazwa n’umwe mu baturage babibonye.
Hanze y’umurwa mukuru, ibindi bice byabayemo intambara harimo agace ka Darfur gasanzwe karajahajwe n’intambara. Iyi ntambara imaze ibyumweru birindwi, imaze gukura mu byabo abagera kuri miliyoni 1.2 abandi bagera ku bihumbi 400 bahungira mu bihugu bituranye na Sudani.
Facebook Forum