Abahagarariye ibihugu byabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kimwe n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga muri icyo gihugu, ntibazongera kuva i Kinshasa bajya mu zindi ntara z’igihugu batabimenyesheje inzego zibishinzwe.
Byemejwe n’inama ishinzwe umutekano yayobowe kuri uyu wa kabili na Perezida Felix Tshisekedi nyuma y’iyicwa ry'Amabasaderi w’Ubutaliyani, Luca Attanasio. Minisitiri Jean Bosco Lubuga Sebishimbo, ushinzwe ubutegetsi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, yasobanuriye Venuste Nshimiyimana uko icyo cyemezo cyafashwe.
Your browser doesn’t support HTML5