Uko wahagera

Umurambo w'Ambasaderi w'Ubutaliyani Wiciwe muri DRC Wacyuwe


Uyu munsi, ibikorwa byo gucyura umurambo w'ambasaderi w'Ubutaliyani wiciwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo byatangiye. Indege ya gisilikali y'Ubutaliyani yageze i Goma uyu munsi nyuma ya saa sita igiye gutwara umurambo w'ambasaderi Luca Attanasio, wari ufite imyaka 43 y'amavuko, n'uw'umupolisi wa gisilikali wari ushinzwe umutekano we, Vittorio Iacovacci, wari ufite imyaka 30.

Bombi n'umushoferi wabo, Mustapha Milambo, biciwe mu gico cy'abantu batandatu bafite imbunda hafi ya Goma. Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yamaganiye kure iki gitero, avuga ko abagikoze bagomba guhigwa, bagatabwa muri yombi, bagashyikirizwa ubutabera. Yohereje i Goma umujyanama we mukuru mu bya dipolomasi gufatanya n'inzego z'umutekano gukora anketi.

Ambasaderi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo i Roma agomba nawe gushyikiriza ubutumwa bwihariye bwa Perezida Tshisekedi mugenzi we w'Ubutaliyani, Perezida Sergio Mattarella. Mu Butaliyani kandi, amabendera y'igihugu yururukijwe kugera hagati ku nyubakwa za leta mu gihugu cyose, mu rwego rwo kunamira ambasaderi Attanasio na Vittorio Iacovacci.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG