Abahanga mu by'Amategeko Baratanga Ubuhamya kuri Trump

Uyu munsi hano i Washington, Komite ishinzwe inzego z’ubutebera y’inteko ishinga amategeko-Umutwe w’Abadepite yatangiye kumva mu ruhame abatangabuhamya mu rwego rw’amaperereza kuri Perezida Donald Trump. Aba mbere ni abarimu bane b’amategeko ba kaminuza zitandukanye. Umwe yahamagajwe n’abadepite b’ishyaka ry’Abarepubulikani. Abandi batatu batumijwe n’Abademokarate.

Baragerageza gusobanurira rubanda n’intumwa zabo ingingo z’itegeko nshinga ziteganya ibyaha byatuma umukuru w’igihugu aregwa, uko ashinjwa, uko aburanishwa, n’impamvu zatuma akurwa ku butegetsi aramutse ahamwe n’ibyaha.

Komite yatumiye Perezida Trump w’Umurepubulikani n’abamwunganira mu by’amategeko nabo kuza kwibariza abatangabuhamya. Trump ahora avuga ko amaperereza amukorwaho abogamye, ko atamuha umwanya nawe wo kwiregura, kwihamagariza abatangabuhamya, no kwibariza ibibazo abahagamazwa n’Abademokarate.

Nyamara ku cyumweru gishize, umujyanama we mu by’amategeko muri White House yandikiye iyo komite ayibwira ko batazaza mu buhamya bwatangiye uyu munsi. Muri iyo baruwa arongera agashimangira ko amaperereza abogamye.

Komite ishinzwe inzego z’ubutabera y’Umutwe w’Abadepite itangiye kumva ku mugaragaro abatangabuhamya nyuma y’imirimo ya Komite ishinzwe inzego z’iperereza. Yayigejejeho imyanzuro yayo ejo kuwa gatatu. Yemeza ko nta gushidikanya Perezida Trump yakoresheje umwanya w’umukuru w’igihugu mu nyungu ze bwite za politiki. Komite ishinzwe inzego z’ubutabera ni yo izandika umushinga w’ibirego kuri Perezida Trump niramuka ibonye ibimenyetso bifatika.