Marie Yovanovitch wahoze ari Ambasaderi wa leta zunze ubumwe z’Amerika muri Ukraine aratanga ubuhamya mu ruhame mu Nteko Ishinga Amategeko y’Amerika kuri uyu wa gatanu mu iperereza rikomeje kuri Perezida Donald Trump.
Ni ubuhamya buje bukurikira ubwa William Taylor, ambasaderi w’agateganyo wa Ukraine na George Kent, wungirije ministry w’ububanyi n’amahanga ashinzwe ibibazo by’Uburayi na Aziya. Bombi batanze ubuhamya bwabo ku wa gatatu.
Uko ari batatu bari baratanze ubuhamya mu muhezo bavuga ku kuba Perezida Trump yarokeje Ukraine igitutu ngo ikore iperereza kuri Joe Biden wahoze ari Visi Perezida w’Amerika.
Abademokrate baravuga ko gutangira ubuhamya mu ruhame biri buze gutuma abaturage biyumvira ibivugwa n’abatangabuhamya bakemeza niba bifite ireme. Abo mu ishyaka ry’abarepubulikani bo baragerageza gukereza ubwo buhamya no kureba uko iryo perereza ryacibwa intege.
Facebook Forum