Umucamanza w'urukiko ku rwego rw'igihugu muri Amerika yaraye yemeje ko Donald McGahn wahoze ari umujyanama muri Perezidansi y’Amerika agomba kwitaba ubutumire bw’Inteko ishinga amategeko gutanga ubuhamya mu iperereza rikorwa kuri Perezida Donald Trump.
Umucamanza Ketanji Brown Jackson yavuze ko Perezida adafite ububasha bwo kubuza McGhan cyangwa undi muntu wese ukora muri perezidansi cyangwa wigeze kuhakora gutanga ubuhamya
Ubutegetsi bwa Trump burateganya kujuririra icyemezo cy’umucamanza Jackson. Uwunganira McGhan mu by’amategeko yavuze ko azubahiriza ubutumire bw’Inteko Ishinga Amategeko keretse gusa urukiko ruramutse rutegetse ko yaba abisubitse mu gihe hategerejwe ubujurire.
Abandi banze gutanga ubuhamya harimo Ministri w’ububanyi n’amahanga Mike Pompeo, uwahoze ari umujyanama mu by’umutekano w’igihugu John Bolton n’umuyobozi w’Ibiro bya perezida ku bw’ubusigire Mick Mulvaney.
Abademocrate basuzuma niba Perezida Trump akwiriye gukurwa ku butegetsi kubera kotsa igitutu Ukraine ngo ikore iperereza kuri Joe Biden. Uyu ni we bikekwa ko ashobora kuzemezwa n’ishyaka ry’abademokarate kuzahiganwa na Trump mu matora ya 2020, bizera ko aba bategetsi bashobora gutanga ubuhamya bw’ingirakamaro kuri icyo kibazo.
Facebook Forum