Uyu munsi kuwa Gatatu tariki ya 13/11/2019 ni bwo komisiyo ishinzwe iperereza y’inteko ishinga amategeko ya Leta zunwe ubumwe z’Amerika yatangiye kumva, mu ruhame, ubuhamya bw’abategetsi batandukanye ku bijyanye n’iperereza rikorwa kuri Perezida Donald Trump. Umuyobozi w’iyo komisiyo ni uwo mw’ishyaka ry’abademokrate. Abarepublikani bashyigikiye Perezida Trump biteguye kumurengera.
Kw’ikubitiro, iyo komisiyo yumvise ubuhamya bw’abakozi bo mu rwego rwo hejuru ba minisiteri y’ububanyi n’amahanga. Abo ni George Kent, uwungirije ministry w’ububanyi n’Amerika w’Amerika na Bill Taylor, Ambasaderi w’Amerika muri Ukraine.
Bombi, batangaje ko Trump yashyize agahato kuri Prezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskiy, amusaba gutangiza iperereza kuri Joe Biden wari wungirije Barack Obama, akaba kandi ari we uri ku isonga mu bashobora kuzatangwaho nk’umukandida n’ishyaka ry’abademokrate mu matora y’umwaka utaha.
Abo bagabo bombi rero bemeza ko Trump yabwiye Zelensky ko nabikora, ari bwo azamuha inkunga ya gisirikare ingana na milioyoni 391 z’amadolari Ukraine yari ikeneye kugirango ishobore guhangana n’abashaka ukwigenga kw’intara y’Uburasirazuba bashyigikiwe n’Uburusiya.
Gusa rero, nk’uko bigaragazwa n’inyandiko zahawe Abadepite b’Abarepubulikani (bo mw’ishyaka Trump akomokamo), kuwa mbere no ku wa kabiri nimugroba, abarepubulikani biteguye kuza guhata ibibazo abo bakozi bakuru, bababaza ukuntu bumvise ibyo Trump yashakaga gukora muri Ukraine.
Byitezwe ko abo badepite baza kugaragariza ko Trump azi neza ko icyo gihugu cyamunzwe na ruswa ikaba ari nayo mpamvu yahisemo kudahita abaha imfashanyo basabaga.
Mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka, igihe yavuganana kuri Telepfone na Prezida Zelensky wa Ukraine, Perezida Trump yaramubwiye ati “ “reka ngire icyo nkwisabira”: gukora iperereza kuri Joe Biden, ku muhumgu we Hunter Biden wakoreraga ikigo gitunganya gaz, ko kubivugwa ko Ukraine yivanze mu matora yo muri 2016 muri Amerika aho kuba Uburusiya, nk’uko byemejwe n’inzego z’iperereza z’Amerika.
Gusa rero abarepubulikani bafashe ingamba enye zo gukoresha mu kurenganura Perezida Trump:
(1)Iya mbere ni ukwerekana ko mu kiganiro cyakozwe ku itariki ya 25 kuri telefone kitaranzwemo agahato cyangwa se imvugo ya “MpaNguhe”.
(2)Iya kabiri ni uko ba perezida Zelesnsky na Trump bombi baba bavuga ko nta gahato karimo.
(3)Iya gatatu ni uko icyo gihe Ukraine itari izi ko inkunga ya gisirikare yahagaze. (4) Ingamba ya kane ikaba ari uko Trump yafashe icyemezo cyo kurekura iyo mfashanyo ku itarki ya 11 z’ukwa cyenda kandi nta perereza ryakozwe kuri Joe Biden n’umuhungu we.
Perezida Trump yakomeje gukemanga iperereza rikorwa rishobora kuba ryamuvana ku butegetsi. Akoresheje urubuga rwe rwa tweeter, Trump yarandiste ati: Igikorwa cy’ububeshyi cy’Abademokrate b’imburamikoro.
Mu bundi butumwa bwa Tweeter, Trump yarandiste ati: kuki bibanda cyane ku mutangabuhamya wa kabiri n’uwa gatatu, batigeze baba abayoboke banjye, kimwe n’ababunganira. Ati “ Icyo mwagombye gukora ni ugusoma ibyavugiwe mu kiganiro nagiranye kuri telephone na Prezida wa Ukraine mukirebera ubwanyu”.
Umuyobozi wa komisiyo y’iperereza mu nteko ishinga amategeko y’Amerika ni depite Adam Schiff. Yasobanuriye abagize inteko nshingamategeko uko ari 435, ko gutangaza imirimo y’inama kuri televiziyo bigamije kwereka abanyagihugu uko ibintu byagenze.
Adam Schiff, yumvikanishije ko abatangabuhamya, Bill Taylor na George Kent, ndetse na Marie Yovanovitch uzabutanga kuri uyu gatanu ari abakozi b’intangarugero. Yagize ati “ndizera ko abanyamerika, kimwe n’abagize inteko ishinga amategeko y’Amerika (Congress), bakwiye kwiyumvira ubwabo, ibyo banyuzemo kandi biboneye.
Mu nyandiko Abarepublikani basohoye bavuga ko irenganura Trump baravuga bati: Abademokrate barashaka gukura Trump ku butegetsi kubera ko bamwe muri bo batatowe kandi badashaka kwivuga amazina batumvikanye na Prezida ku byemezo yafashe. Ikindi bakaba batarishimiye ibyo Trump yavuganye na Prezida wa Ukraine kuri telephone. Bagakomeza bati: “ Prezida Trump akorera abanyamerika, kandi akora umurimo bamutoreye”.
Yaba Bill Taylor, Kent, ndetse Yovanovitch batanga ubuhamya bwabo—bose bari ku rutonde rw’abadiplomate ndetse n’abakozi bakuru bashinzwe umutekano batanze ubuhamya mu muhezo mu byumweru bishize. Ubuhamya bwabo burerekana agahato Trump n’ibyegera bye bashyize kuri Ukraine bayisaba gukora iperereza kuri Joe Biden n’umuhungu we Hunter Biden, no ku ruhare Ukraine yagize mu matora yo muri Amerika yo muri 2016
Iperereza kuri Perezida Trump ryatangiye biturutse ku mukozi mukuru utarashatse ko izina rye rimenyakana, watangaje ko yatunguwe no kumva Prezida Trump asaba Zelensky gukora iperereza kuri Joe Biden n’umuhungu we.. . Ibyo bikaba byarashushe nk’aho Perezida Trump arimo asaba ikindi gihugu kugira uruhare mu matora ateganijwe umwaka utaha muri Amerika.
Ubusanzwe, amategeko agenga abiyamamaza ntiyemera ko hagira umukandida usaba imfashanyo igihugu cy’amahanga gufasha uwiyamamariza gutorwa muri Amerika. Perezida Trump avuga ko ikiganiro kuri telefone cyagenze neza kandi ko nta ribi ryavugiwemo.
Depite Adam Schiff uyoboye iri perereza yasabye abarepublikani gutanga urutonde rw’abatangabuhamya bifuza guhata ibibazo, ariko yanzemo babiri: Hunter Biden n’undi watanze impuruza, kuko adashaka ko izina rye rimenyekana.
Bwana Schiff yatangaje ko Perezida Trump yakomeje kubangamira imikorere myiza y’iperereza, nko kwanga gutanga inyandiko akanama ayoboye kari kasabye. Depite Schiff yavuze kandi ko Trump yabujije abatangabuhamya barenga 12 kwitaba ako kanana. Yagize ati “Abanyamerika barabyibonera”
Mu mateka y’Amerika hari abaperezida babiri bakozweho iperereza nk’iri. Abo ni Andrew Johnson mu mwaka wa 1868, na Bill Clinton muri 1998. Gusa bombi baje kugirwa abere. Naho Prezida Richard Nixon yabonye ipereza rigamije kumukuraho ritangiye ahitamo kwegura ku butegetsi mu 1974.
Facebook Forum