Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Antony Blinken n’abadipolomate bo mu rwego rwo hejuru baturutse mu bihugu bigize itsinda rya birindwi, batangaje umwanzuro bumvikanyeho ku ntambara hagati ya Isiraheli na Hamasi kuri uyu wa gatatu.
Bamanganye Hamas, bashyigikira uburenganzira bwa Isiraheli bwo kwirwanaho kandi bahamagarira icyo bise “agahenge ku kiremwa muntu” kugirango imfashanyo irusheho kwihuta ku basiviri bayikeneye bikomeye mu ntara ya Gaza.
Blinken yahuriye i Tokyo mu Buyapani na bagenzi be baturutse mu Bwongereza, Canada, Ubufaransa, Ubudage n’Ubuyapani mbere yo gusohora itangazo bumva kimwe. Blinken yagize ati:
“Twaganiriye byimbitse ibyerekeye intambwe turimo gufata kugirango twite ku bikenewe byihutirwa mu rugamba rwo ku butaka. Twese twemeranyijwe ko agahenge ku kiremwa muntu, katuma intego yo kurengera abasiviri b’abanyepalestina igerwaho, imfashanyo y’ubutabazi igakomeza gutambuka, bityo abaturage bacu n’abanyamahanga bakabasha gusohoka kandi bikworohereza irekurwa y’abagizwe ingwate.”
Ministiri Blinken yavuze ko yanagejeje kuri bagenzi be ibijyanye n’ibiganiro yagiranye n’abayobozi ba Isiraheli, ku gahenge n’intambwe zifatika mu gutuma abanyepalestina badahura cyane n’ingaruka z’ibitero muri Gaza. Yavuze ko Isiraheli yakomeje kuvuga ko ibintu bitazongera kuba nka mbere ya tariki ya 6 y’ukwezi kwa 10, umunsi wabanjirije igitero cya Hamas.
Blinken akomeje uruzinduko rwe muri Aziya kuri uyu wa gatatu, aho yerekeje i Seoul muri Koreya y’epfo mu biganiro n’abayobozi ba Koreya, mu gihe ibihugu by’incuti birimo kwongera ubufatanye, biturutse ku mpungenge z’uko Koreya ya Ruguru irushaho kugirana umubano ukomeye n’Uburusiya mu bya gisirikare.
Nyuma y’inama i Seoul, Blinken azajya i New Delhi mu Buhinde, mu biganiro by’abaminisitiri 4, minisitiri w’ingabo w’Amerika, Lloyd J. Austin III azifatanya nabo.
Izo ntumwa zizahura n’abayobozi bo mu rwego rwo hejuru b’Ubuhinde, ku mpungenge ibihugu bihuriyeho ndetse n’isi yose, no kw’iterambere ry’ibihugu bikora ku nyanja y’Ubuhinde na Pasifika. (AP)