Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Antony Blinken, kuri uyu wa kane yatangiye uruzinduko rw’iminsi umunani mu burasirazuba bwo hagati no muri Aziya. Azabanza muri Isiraheli, aho ibitero byo kwihimura ku mutwe wa Hamas mu ntara ya Gaza, byiyongereye.
Umunsi umwe mbere yo guhaguruka i Washington, Blinken yakiriye umuyobozi wa komisiyo y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe, Moussa Faki Mahamat.
Blinken yaragize ati:
“Umubano hagati ya Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Afurika yunze ubumwe, ushobora kuba ari urugero rw’indashyikirwa ku bwitange bwacu n’ukwemera kwacu, ko igihe bigeze kuri Afurika, atari ibyo turimo gukorera Afurika, ahubwo ari ibyo dukorana n’Afurika kandi mu gushyigikira Afurika”.
Igice cya mbere cy’uruzinduko rwe, aragihera mu nama ateganya kugirana na minisitiri w’intebe, Benjamin Netanyahu n’abandi bayobozi bo muri guverinema ya Isiraheli kugirango amenye amakuru mashya ku ntego zabo za gisirikare, nk’uko umuvugizi wa deparitema ya Leta yabivuze.
Ku bw’uwo muvugizi, Blinken azaganira n’abanyisiraheli, azagaragariza abo bayobozi ko hagomba ubushishozi kuri buri kintu cyose, kugirango hagabanywe umubare w’abasivili bahitanywa n’ibitero bya Isiraheri..
Deparitema ya Leta yavuze ko mu gihe Blinken azaba ari muri Yorudaniya, azumvikanisha ubwitwange hagati y’Amerika na Yorudaniya mu kurushaho gufasha, mu bikorwa byo kugeza infashanyo ku basivili bari mu ntara ya Gaza.
Abayobozi banavuga ko Blinken azanayobora intumwa z’Amerika mu Buyapani, Koreya y’Epfo no mu Buhinde, mu rwego rwo kwihutisha ibikorwa byo gushyigikira, ubwisanzure no gufungura amarembo y’akarere k’Ubuhindi na Pasifika, gafite ubusugire n’umutekano, gashyize hamwe kandi gafite ingufu. (AP)
Forum