Amashami ya LONI n’imiryango mpuzamahanga ikora ibikorwa by’ubutabazi barasaba ko muri Gaza haboneka agahenge byihutirwa kugira ngo ibikorwa by’ubutabazi bishoboke. Ibyo bikubiye mu itangazo rihuriweho ridasanzwe iyi miryango yashyize ahagaragara. Icyakora leta ya Isiraheli yo itangaza ko nta gahenge kazatangwa abashimiswe na Hamas bataragarurwa.
Iri tangazo riravuga ko “hagiye gushira hafi ukwezi isi yose ikurikira uko ibintu birimo kugenda muri Isiraheli no mu turere twa Palestina twigaruriwe, kandi ikomeje gutungurwa ikanaterwa ubwoba n’umubare munini w’abantu barimo kwicwa abandi bagatatana.”
Iyi miryango yagize iti: “abantu babarirwa mu bihumbi mirongo bavanywe mu byabo. Ni amahano.” Mu miryango yasohoye iri tangazo rihuriweho, harimo ishami rya LONI ryita buzima – OMS, ishami rya LONI ryita ku bana – UNICEF, ishami rya LONI ryita ku biribwa PAM, hamwe n’imiryango CARE International, Save the Children ndetse na Mercy Corps.
Iyi miryango yavuze ko abantu bagera ku 1,400 bishwe muri Isiraheli abandi barenga 200 bagatwarwa bunyago. Nyamara ikongeraho ko “ubwicanyi ndengakamere bw’abandi basivili benshi mu ntambara yo muri Gaza buteye impungenge.” Yavuze ko iyi ntambara yashyize mu kato abanyapalesitina bagera kuri miliyoni 2.2 ko kutagerwaho n’ibiribwa, amazi, ubuvuzi, amashanyarazi ndetse n’ibitoro.
Mu itangazo ryayo yagize iti: “ibi birakabije. Bigomba guhagarara.”
Kuri iki cyumweru Isiraheli yatangaje ko ibitero byayo ku muhora wa Gaza byaciyemo kabiri ubutaka bwa Palestina muri Gaza.
Umuvugizi w’igisirikare cya Isiraheli, Daniel Hagari, yavuze ko “ingabo za Isiraheli zagose umujyi wa Gaza, ubu hari Gaza y’amajyepfo na Gaza y’amajyaruguru.”
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Anthony Blinken arimo kugerageza byihutirwa guhosha iyi ntambara irimo kototera akarere kose.
Bwana Blinken kuri iki cyumweru yahuriye n’umukuru wa Palestina Mahmoud Abbas mu gace ka Sijorudaniya kigaruriwe na Isiraheli. Yagiriye kandi uruzinduko rutunguranye i Bagdad muri Irake, aho yahuye na Minisitiri w’intebe wa Irake Mohammed Shia al-Sudani.
Aba bombi baganiriye ku ntambara ishyamiranyije Isiraheli n’umutwe wa Hamas ndetse no ku bwihutirwe bwo gukumira ko iya ntambara yakomeza kwaguka, ikaba yagera no muri Irake.Kuri uyu wa mbere Bwana Anthony Blinken yagiranye ibiganiro n’abategetsi ba Turkiya i Ankara n’ubundi bibanda ku ntambara yo muri Gaza.
Kuri iki cyumweru, ubwo yaganiraga n’abapilote ku birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere bya Ramon mu majyepfo ya Isiraheli, Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu yashimangiye ko “nta gahenge kazigera kabaho abajyanywe bunyago bataragarurwa.”
Yagize ati: “Ibi turabibwira bombi yaba abanzi bacu ndetse n’inshuti zacu. Tuzakomeza kugeza tubatsinze.” Guverinoma ya Gaza iyobowe na Hamas yatangaje ko ku mugoroba wo ku cyumweru, “ibisasu byinshi” byarashwe ku bitaro byo mu majyepfo ya Gaza, nyuma gato y’uko itumanaho rivanyweho inshuro ya gatatu. Icyakora ukuri kw’ibi ntikwashoboye kugenzura.
Ikigo Paltel gikora ibijyanye n’itumanaho muri Palestina cyavuze ko ku cyumweru itumanaho ryose na interineti muri Gaza byari byavanyweho. Ibyo kikavuga ko bikozwe inshuro igira iya gatatu kuri ubu butaka bwa Palestina.
Ku cyumweru kandi umutwe wa Hezibollah wavuze ko Isiraheli “izishyura ikiguzi” nyuma y’aho igisasu cya Isiraheli kiguye ku modoka kikica abana batatu bari bayirimo na nyirakuru.
Isiraheli ariko yatangaje ko yarashe icyo gisasu mu gusubiza ku bitero bya misile umutwe wa Hezbollah wagabye bikica umuturage wa Isiraheli. Isiraheli kandi yatangaje ko yarashe akadege katagira umupirote – drone ka Hezbollah.
Ku cyumweru Isiraheli yatangaje ko kuva itangije intambara kuri Gaza ku itariki ya karindwi y’ukwezi gushize, “ahantu hagera ku bihumbi 2,500 hacurirwa ibitero by’iterabwoba harashwe.”
Abategetsi bashinzwe ubuzima muri Gaza itegekwa na Hamas bavuga ko abanyapalestina barenga 10,000 baguye mu bitero by’igisirikare cya Isiraheli.
Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga, OMS yatangaje ko kuva kuya karindwi y’ukwezi gushize, imaze kubarura ibitero 102 byagabwe ku bigo by’ubuvuzi mu muhora wa Gaza. Ibyo iri shami rya LONI rivuga ko byahitanye abantu barenga 500, abandi bagera hafi kuri uwo mubare barakomereka.”
Forum