Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka mu Rwanda, kuri uno wa kane rwakomeje kuburanisha urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina.
Ubushinjacyaha bwasobanuye uko Rusesabagina yakoze icyaha cy’ubwicanyi, rugaruka ku byaha aregwa birimo icy’ubwicanyi ashinjwa bwahitanye abaturage 9 ba Nyabimata.
Ubushinjacyaha bwongeye kwiharira umunsi wose bwatanze ibisobanuro ku buryo Rusesabagina yagize uruhare mu iyicwa ry’abo baturage 9 busobanura ko ibikorwa by’ubwicanyi aregwa, byakozwe na FLN bikorerwa mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru ndetse no mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe.
Ubushinjacyaha bwagaragaje urutonde rw’abantu 9 baguye muri ibyo bitero buvuga ko ibi bitero bikimara kugabwa, uwari umuvugizi wa FLN, Nsabimana Callixte batazira Sankara yagiye abyigamba ko ari we wabikoze. Bwavuze ko Ku wa 14/8/2018, Sankara yatangarije umunyamakuru wa Radio Ubumwe witwa Mukashema Esperance wamubazaga niba ari bo bakoze ibyo bikorwa.
Icyo gihe yamusubije ati “I Nyabimata twagiyeyo, twarabarashe.’’ Sankara kandi, hakurikije ibyo ubushinjacyaha bwagaragaje, mu kindi kiganiro yavuze ko inyeshyamba za FLN zafashe Nyungwe ndetse abuza abaturage kugenda muri ako gace yise "ak’imirwano"
Nyuma yuko ubushinjacyaha bwerekanye amashusho yumvikanamo Nsabimana Callixte "Sankara" wari umuvugizi wa FLN yigamba ibitero byagabwe muri Nyungwe, bwasobanuye ko ibyo bitero byakozwe hagamijwe guhatira Leta gukora ibiri mu bushake bwabo.
Buti “Kwica abantu muri ibi bitero ni ukugaragaza ko bahari nk’abarwanyi, ko hari icyo bifuza gukoresha ubutegetsi buriho no gukora ibikorwa by’ubwicanyi bagamije gushyiraho ka gahato.’’
Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko umutwe wa MRCD/FLN wanigambye ibikorwa by’ubwicanyi bwakorewe muri Nyabimata. Bwasobanuye ko ubwo Rusesabagina yabazwaga n’Ubugenzacyaha, yavuze ko ari mu batanze amabwiriza mu bikorwa byavuyemo ibitero byagabwe mu Rwanda, kimwe n’abandi bari basangiye ubuyobozi mu mpuzamashyaka ya MRCD.
Ku ruhande rwe, ubwo Rusesabagina yaburanaga ku ifatwa n’ifungwa ry’agateganyo, yumvikanye yemerera urukiko ko ibi bitero yari abizi, gusa ko atabatumye ibikorwa by’ubwicanyi bakoze, ndetse agaragaza ko ababajwe n’abaguye muri ibi bitero .
Mu Bugenzacyaha kandi ubushinjacyaha bwavuze ko Rusesabagina yemeye ibikorwa MRCD yakoze anabisabira imbabazi avuga ko we atageze aho byabereye muri Nyamagabe na Rusizi. Ubushinjacyaha bukavuga ko busanga iyi mvugo itamukuraho uburyozwacyaha ku bwicanyi bwakozwe na MRCD/FLN nk’igikorwa cy’iterabwoba.
Ubushinjacyaha bwashimangiye ko hari ingero z’izindi manza zaciwe zerekana ko uyoboye ibikorwa by’iterabwoba kumukurikirana bidasaba ko we ubwe aba ari we wayoboye igikorwa cy’iterabwoba mu gihe icyaha cyakorwaga. Bwavuze ko kuba yaratanze amabwiriza bihagije gusa kugira ngo uwo muyobozi abe yakurikiranwa.
Ubushinjacyaha buvuga ko kuba Rusesabagina yari umuyobozi wa MRCD/FLN bihagije ngo akurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba. Bwagaragaje ko hari amatangazo anyuranye yagiye asinwa na Nsabimana Callixte Sankara wari umuvugizi wa FLN, n'andi yasohowe na Rusesabagina ubwe.
Bwanagaragaje itangazo ryo Ku wa 30/4/ 2019, aho Rusesabagina Paul yahamagariye abanyarwanda n’amahanga kwirinda kujya mu gace karimo imirwano. Bushingiye kuri ibyo byose, bwasabye urukiko ko rwazemeza ko icyaha cy’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba gihama Rusesabagina ndetse akagihanirwa.
Kuri uyu wa kane kandi, ubushinjacyaha bwanasobanuye uburyo Rusesabagina yakoze icyaha kijyanye n’itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba. Ubushinjacyaha bwasobanuye ko mu bihe bitandukanye mu 2018, abantu batwawe mu buryo butemewe n’amategeko muri Nyabimata na Kitabi.
Aha, umushinjacyaha yavuze ko Rusesabagina agomba kuryozwa iki cyaha nk’uwari umuterankunga mukuru wa FLN. Yavuze ko ikimenyetso cya mbere ari raporo yakozwe na Gitifu w’Umurenge wa Nyabimata, Nsengiyumva Vincent, igaragaza ibitero bitandukanye byawugabwemo. Mu byo igarukaho harimo amazina y’ababa baratwawe n’abagizi ba nabi, baba baribye n’amatungo.
Ubushinajcyaha bwagaragaje amazina y’abantu 6 batwawe bakikorezwa ibintu byasahuwe. Abo barwanyi ibyo basahuye babyikoreje abari bafashwe bugwate ariko nyuma baje kubarekura. Kugeza ubu ubushinjacyaha bumaze gusobanura imikorere y’ibyaha 5, hakaba hasigaye ibyaha bine azakomeza gushinjwa tariki ya 21 ubwo urubanza ruzongera gusubukurwa.
Inkuru yateguwe n'umumenyeshamakuru w'Ijwi ry'Amerika i Kigali mu Rwanda, Assumpta Kaboyi
Facebook Forum