Uko wahagera

Paul Rusesabagina Yongerewe Iminsi 30 y'Ifungwa ry'Agateganyo


Paul Rusesabagina aherekejwe n'abacungagereza
Paul Rusesabagina aherekejwe n'abacungagereza

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ubusabe bw’Ubushinjacyaha bwo kongera igihe cy’iminsi 30 y’ifungwa ry’agateganyo rya Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha  birimo iby’iterabwoba.

Umwanzuro wafashwe kuri uyu wa Gatanu uregwa atari mu cyumba cy’iburanisha kuko yari muri Gereza ya Nyarugenge mu gihe Ubushinjacyaha bwari ku ikoranabuhanga rya Skype.

Asoma icyemezo, umucamanza yavuze ko umushinjacyaha afite uburenganzira bwo gusaba ko ukurikiranweho ibyaha yongererwa igifungo cy’agateganyo kugira ngo anoze iperereza rye.

Rusesabagina n’abamwunganira nta n’umwe wari mu rukiko ubwo rwasomaga umwanzuro; bawukurikiraniraga aho afungiye muri gereza ya Mageragere hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype.

Umucamanza yahereye ku kibazo cyatinzweho mu iburanisha riherutse, cy’uko Bwana Rusesabagina atari umunyarwanda, urukiko rwanzuye ko Rusesabagina ubwo yaburanishwaga mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko ari Umunyarwanda kuko afite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’ububirigi bityo ko nta kindi urukiko rwahindura. Umucamanza yavuze ko hakiri impamvu zikomeye zituma Rusesabagina akekwaho ibyaha akurikiranyweho.

Ubwo umushinjacyaha yasabaga ko Rusesabagina yongererwa iminsi 30 y’igifungo yavuze ko bamaze kubaza abatangabuhamya 9 bagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN, kandi ko hakiri abandi bo kubaza bo mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi bagomba kubazwa.

Abunganira Rusesabagina bari bagaragarije urukiko ko yafungurwa agakurikiranwa ari hanze bavuga ko ubusanzwe ari inyangamugayo ndetse akaba afite n’uburwayi.

Urukiko rwavuze ko ibyo basaba biteganywa n’amategeko ariko impamvu bashingiraho zikaba zitahabwa agaciro. Ahereye kubyaburanishijwe byose, umucamanza yanzuye ko ubusabe bwa Rusesabagina n’abunganizi be nta shingiro bufite, ategeka ko yaguma afunze mu gihe cy'Iminsi 30.

Rusesabagina akurikiranweho ibyaha 13 birimo ibyo kurema umutwe w’iingabo utemewe, ndetse no gutera inkunga umutwe w’iterabwoba.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG