Uko wahagera

Rusesabagina: Ndi Umubiligi Sinoburanishwa na Sentare yo mu Rwanda


Paul Rusesabagina
Paul Rusesabagina

Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza ubushinjacyaha buregamo Rusesabagina Paul, Nsabimana Callixte Sankara, na bagenzi babo 19.

Urubanza ntirwabashije gukomeza bitewe n’inzitizi yazamuwe na Rusesabagina n’umwunganizi we ku bubasha bw’urukiko. Abaregwa, uko ari 21, bagejejwe mu cyumba cy’urukiko rw’ikirenga mu ma saa tatu za mu gitondo. Urukiko rukuru rwahisemo iki cyumba kuko ari cyo kigari cyabasha guhuza abantu benshi kandi bikingiye Covid-19.

Abaje mu rubanza bose babanje kwipimisha iki cyorezo. Babanje gusobanurirwa imyirondoro yabo, benshi bahuriza ko ari yo, usibye Rusesabagina wahise asobanura ko bamubeshyeye atari Umunyarwanda ahubwo ari Umubiligi.

Rusesabagina yavuze ko kuva yava mu gihugu atongeye gukoresha ubwenegihugu bw’u Rwanda. Ati: “Njye ntabwo ndi Umunyarwanda. Mvuye hano mu 1996 mpunze, kuva icyo gihe icyo natanze ni ikarita y’indangamuntu na pasiporo. Nari meze nk’umwana w’imfubyi, wapfushije ababyeyi bombi, ibyanjye byose narabitanze.’’

Yavuze ko icyo gihe Ububiligi bwaje kumuha ubwenegihugu mu 2000 gutyo ubw’Ubunyarwanda ntiyabusubirana. Yumvikanishije ko inshuro zose yagarutse mu Rwanda yabanzaga gusaba Viza, kandi ko yakirwaga nk’Umubiligi atakirwaga nk’Umunyarwanda.

Yakomeje asaba inteko iburanisha ko asanga urubanza rwe rutakomeza. Ati: “Njye nk’Umubiligi waje nshimuswe, nabonaga urukiko rudafite ubushobozi bwo kumburanisha." Rusesabagina yakomeje kwitsa cyane ko yashimuswe ndetse akaba ari mu Rwanda binyuranye n’amategeko.

Me Gatera Gashabana, wunganira Rusesabagina, yahise yunga mu rye, asobanura uburyo urukiko barimo kuburanira imbere rudafite ububasha bwo kuburanisha umwenegihugu wo mu kindi gihugu.

Me Gatera avuga ko Rusesabagina yafashwe mu gihe hakorwaga dosiye yo kumuta muri yombi, ku busabe bw’ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwari bwagejeje ku gihugu cy’Ububiligi.

Me Gatera akumvikanisha ko inyandiko zisaba itabwa muri yombi rya Rusesabagina zoherejwe mu Bubiligi ariko ntibwashoboraga kuzishyira mu bikorwa kuko butari kohereza umuturage wabwo.

Me Gashabana akomeza asobanura ko ubwo urubanza rwategurwaga mu Bubiligi hahise haba icyo yise "Ishimutwa” ryatumye Rusesabagina yisanga i Kigali. Gashabana akavuga ko kubera izi mpamvu urukiko rukwiye kwanzura ko nta bubasha rufite bwo kuburanisha Rusesabagina, rukamwohereza mu gihugu cye cy’Ububiligi.

Ubushinjacyaha bwahawe ijambo buvuga ko inzitizi zatanzwe na Rusesabagina zigamije gutinza urubanza. Buhereye ku cyo Rusesabagina ahora avuga ko atari Umunyarwanda, bwavuze ko Rusesabagina, asomerwa umwirondoro we, atigeze ahakana amazina ye n’ayababyeyi be, bityo bushimangira ko umwirondoro we ugaragaza ko ari Umunyarwanda.

Ubushinjacyaha bunavuga ko Rusesabagina atigeze agaragariza urukiko inyandiko yerekana uko yambuwe ubwenegihugu bw’ubunyarwanda. Ubushinjacyaha bwanagaragaje ko Rusesabagina yemera nawe ko ari Umunyarwanda kuko yatanze ikirego mu Rukiko rw’Umuryango w'Afurika y’Uburasirazuba mu gihe ruregwamo n’abaturage bo mu karere.

Ku nzitizi y’ububasha yatanzwe n’uruhande rwa Rusesabagina, Ubushinjacyaha bwasobanuye ko butemeranya na Paul Rusesabagina uvuga ko ari Umubiligi ndetse butamureze bwibeshye kuko bwamureze nk’Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bwa kabiri bw’Ububiligi.

Ubushinjacyaha buvuga ko muri 2018, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwafunguye dosiye ibarizwamo abantu bo mu Mutwe w’Iterabwoba wa MRCD-FLN, barimo Nsabimana Callixte, uzwi no ku izina rya Sankara, na Jenerali Irategeka Wilson n’abandi.

U Rwanda rwasabye ko Paul Rusesabagina yabazwa n’Ubushinjacyaha bw’Ububiligi ariko iyo dosiye ntabwo bwayigumanye. Ubushinjacyaha buvuga ko Ababiligi bahaye Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ibyo bakuye mu isaka ryabereye mu rugo rwa Rusesabagina mu Bubiligi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko "Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rufite ububasha bwo kuburanisha buri wese, harimo n’abanyamahanga bakurikiranyweho gukora ibyaha by’iterabwoba, gufata abantu ho ingwate, ubucakara n’ibindi bifitanye isano na byo.’

Buti: “Dusanga urukiko rufite ububasha bwo kuburanisha urubanza". Ubushinjacyaha bwavuze ko nyuma y’ifatwa rya Rusesabagina, mu nyandiko Ubushinjacyaha Bukuru bwanditse busaba u Bubiligi ko dosiye bufite zoherezwa mu Rwanda, bwamenyesheje ko yafashwe.

Buti: “Nyuma yo gufatwa imikoranire y’inzego zombi yarakomeje. Ibivugwa bimeze nk’aho imikoranire y’ubutabera hagati y’ibihugu byombi yagenze nabi si byo. Usibye inzitizi zatanzwe n’uruhande rwa Rusesabagina, abaregwa bandi bari mu rukiko nta n'umwe wabashije kugira icyo avuga, usibye Nsabimana Callixte Sankara wabwiye inteko iburanisha ko yifuza ko urubanza rwihuta.

Yagize, ati: "Ndabona ari nk’aho Rusesabagina ashaka gutinza urubanza nkana.’’ Yavuze ko amaze imyaka ibiri aburana, bityo ko akeneye ko urubanza rwakwihutishwa akamenya aho ahagaze.

Yavuze ko afite isoni zo kuba Rusesabagina yahakanye ko ari Umunyarwanda. Yakomeje, ati: “Hari ibyo numvise numva mbigizeho isoni. Bwana Paul Rusesabagina yari Perezida wacu. Kandi yashakaga kuba Perezida w’u Rwanda. None mu rukiko aravuga ko atari Umunyarwanda. Twatangije intambara mu gihugu, baradufata. Njye nari Visi Perezida we wa Kabiri mu Mpuzamashyaka ya MRCD."

Nta kindi cyavugiwe muri uru rubanza, ndetse n’abunganira abaregera indishyi ntibagize icyo bavuga kuko urukiko rwari rumaze gutangaza ko nta kindi gikwiye kuvugwa, kuko umwe mu baburanyi yaramaze kugaragaza ko urukiko rudafite ububasha. Umucamanza yavuze ko bagiye kubanza kwiga ku bubasha bw'urukiko muri uru rubanza, umwanzuro ukazafatwa ku wa 26/2.

Abaregwa muri uru rubanza bakurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage bo mu murenge wa Nyabimata, mu karere ka Nyaruguru, mu majyepfo y’u Rwanda.

Mu baregwa 21 harimo umugore umwe, Mukandutiye Angelina, wahoze ari Umugenzuzi w’Uburezi muri Nyarugenge. Ni we mugore rukumbi uri muri dosiye y’abareganwa hamwe na Paul Rusesabagina. Mukandutiye yatahutse ku wa 21/12/ 2019 ava mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho yari kumwe n’abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR bashyikirijwe u Rwanda. Nyuma yo gutahuka, Mukandutiye yasanze yarakatiwe n’inkiko gacaca igifungo cya burundu.

Urubanza rwa Paul Rusesabagina rwitabiriwe n’abantu batandukanye barimo n’abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda. Aba barimo Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, n’abahagarariye ibindi bihugu birimo Suède n’Ububiligi.

Facebook Forum

Ibifitanye isano

XS
SM
MD
LG