Urukiko rwavuze ko ibyagaragaye mu iperereza bigize impamvu zituma akekwaho ko yakoze ibyo ashinjwa. Rusesabagina yahise ajuririra icyo cyemezo.
Rusesabagina yageze mu cyumba cy’iburanisha ari kumwe n’abapolisi babiri umwe amuri iburyo undi ibumoso.
Yasanze mu rukiko abunganizi be babiri bamushyira hagati bategereza umucamanza ko aza kubasomera umwanzuro. Umucamanza ari kumwe n’umwanditsi w’urukiko bahise binjira mu cyumba cyarimo abashinzwe umutekano bake, abanyamakuru, abakozi ba Ambasade y’Amerika mu Rwanda ndetse n’intumwa zaturutse muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda.
Umucamanza wasomye imyanzuro y'urukiko yavuze ko nta byinshi avuga kuko urubanza rufite page nyinshi ku buryo atarusoma rwose, gusa avuga zimwe mu mpamvu zikomeye zituma Rusesabagina yakomeza gufungwa by’agateganyo.
Mu mpamvu zari zatangajwe n’abunganira Rusesabagina basaba ko yafungurwa agakurikiranwa ari hanze, ikibazo cy’uburwayi ni cyo cyazaga imbere. Urukiko rwatangaje ko iyi nzitizi idahagije, ruvuga ko bitamubuza gukurikiranwa afunze kuko kuba afunze ntacyo byabangamira ku burenganzira bwo kuvuzwa.
Uregwa akimara kumva icyemezo cy’Urukiko, yahise yaka ijambo, byagaragaraga ko asa n'unaniwe, ahita atangaza ko ajuririye icyemezo cyamufatiwe.
Isomwa ry’urubanza rishojwe, umwe mu bunganira Rusesabagina, umunyamategeko David Rugaza, yatangaje ko nyuma y’uko babyemeranijeho n'uwo yunganira, biteguye kujurira, kuko batakiriye neza uko urubanza rwasomwe.
Mu iburanisha ryo ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, ubushinjacyaha bwavuze ko impamvu bwasabiraga Paul Rusesabagina gufungwa by’agateganyo, aruko ibyaha aregwa bikomeye bityo ko aramutse arekuwe ashobora gutoroka ubutabera kubera gutinya ingaruka z’uburemere bw’ibyaha akekwaho.
Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha 13, yasabye ko yakurikiranwa ari hanze kuko asanganywe uburwayi ndetse ko kuva yagera mu Rwanda amaze kujya kwivuza inshuro eshatu mu byumweru bibiri.
Yavuze ko adashobora gutoroka ubutabera nk’uko byavugwaga n’Ubushinjacyaha kuko asanzwe ari inyangamugayo.
Facebook Forum