Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda irahumuriza abaturarwanda ko mu rwego rw'ubucuruzi cyane ku bicuruzwa by'ibanze nta hungabana rikabije rirabaho muri ibi bihe isi yose yugarijwe n'icyorezo cya Virusi ya Corona.
Gusa ngo biboneka ko ku bicuruzwa u Rwanda rwoherezaga hanze byagabanutse kubera icyo cyorezo cya COVID-19. Atangaza uko ibintu byifashe mu rwego rw’inganda n’ubucuruzi muri ibi bihe isi yose ihanganye n’icyorezo cya virusi ya Corona, ministre w’inganda n’ubucuruzi mu Rwanda Mme Soraya Hakuziyaremye yavuze ko nta mpinduka zidasanzwe zigaragara muri uru rwego cyane ku bicuruzwa by’ibanze.
Aravuga ko hari n’ibicuruzwa byavaga hanze mbere y’iki cyorezo bikomeje kwinjira imbere mu gihugu.
Ministre w’inganda n’ubucuruzi mu Rwanda akavuga ko kubera iyo mpamvu ibiciro byahamye uko biri muri ibi bihe u Rwanda n’isi muri rusange bihanganye n’icyorezo COVID-19.
Inkuru yateguwe n'umumenyeshamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa.
Facebook Forum