Uko wahagera

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Boris Johnson Yanduye COVID19


Umuhsikiranganji wa mbere w'Ubwongereza Boris Johnson
Umuhsikiranganji wa mbere w'Ubwongereza Boris Johnson

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, Boris Johnson yanduye virusi ya Corona

Mu mashusho ya videwo yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Boris Johnson yatangaje ubwe ko yatangiye kubona utumenyetso dusa n’ibya virusi ya Corona guhera ejo kuwa kane, ati: “Nipimishije nsanga naranduye.”

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yasobanuye ko yishyize mu kato. Ariko yahumurije rubanda, avuga ko akorera mu rugo imirimo ye uko bisanzwe nta kibazo.

Boris Johnson avuze ko yanduye virusi ya Corona nyuma y’igikomangoma Charles nawe wabitangaje ejobundi kuwa gatatu. Nawe ari mu kato, ariko ibiro bye bivuga ko atarembye.

Nk’uko biteganijwe, igikomangoma Charles ugomba kuzasimbura umubyeyi we Elisabeth wa 2, na minisitiri w’intebe Boris Johnson ni bo bazahagararira Ubwongereza mu na ma ya 26 y’umuryango w’ibihgu bihuje ururimi rw’Icyongereza mu kwezi kwa gatandatu i Kigali mu Rwanda.

Kubera virusi ya Corona, ntibiramenyekana niba iyi nama izaba koko. Ku rubuga rwayo rwa Internet, Commonwealth ivuga gusa ko “ifatanije na guverinoma y’u Rwanda barimo bakurikiranira hafi cyane iki cyorezo. ” itangazo risobanura ko ”bazakomeza kuganira kugirango barebe ikizakurikiraho n’ibishoboka byose ku birebana n’inama y’i Kigali. ” Commonwealth, iti: “Tuzabimenyesha rubanda igihe kigeze.”

Umuryango wa Commowealth ugizwe n’ibihugu 54 bihuje ururimi rw’Icyongereza. Inama y’i Kigali ni iya mbere na mbere izabera mu gihugu kitakolonijwe n’Abongereza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG