Uko wahagera

Mu Rwanda Habonetse Umuntu wa Mbere Wanduye Virusi ya Corona


Gukaraba biri mu bifasha kwirinda virusi ya corona
Gukaraba biri mu bifasha kwirinda virusi ya corona

Mu Rwanda hagaragaye umuntu wa mbere wanduye virusi ya corona.

Minisiteri y'ubuzima mu Rwanda yavuze ko ari umuturage w'umuhinde winjiye mu gihugu ku itariki 8 avuye mu Buhinde.

Itangazo dukesha iyo ministeri rivuga ko uwo muntu yashyizwe mu kato. Minisiteri y’ubuzima ivuga ko uyu murwayi akigera ku butaka bw’u Rwanda nta bimenyetso yagaragazaga. Iryo tangazo rikomeza rivuga ko ku itariki ya 13 ari bwo yishyikirije inzego z’ubuvuzi ahita apimwa mu muguru mashya.

Minisiteri y’ubuzima igakomeza isaba ko abatuye mu Rwanda bose bagombye kubahiriza amabwiriza atangwa n’abategetsi bo mu nzego z’ubuzima by’umwihariko gukaraba ibiganza, kwirinda ahahurira abantu benshi no guhita batanga amakuru aho bigaraye ko hari ibimenyetso by’icyorezo cya viusi ya Corona bagahamagara kuri numero 114 itishyuzwa.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko yifatanyije n'abakora mu nzego z'ubuzima mu rugamba rwo kurwanya icyorezo cya virus ya corona cyugarije Isi.

Mu butumwa bugaragara ku rubuga rwe rwa twitter, umukuru w'Igihugu yagize ati "Ubwo isi yugarijwe n’icyorezo cya virusi ya corona, tuzirikane abo imaze kuvutsa ubuzima, imiryango yabo n’inshuti zabo. Duteye ingabo mu bitugu abakora mu nzego z’ubuzima, kandi twifurije abayirwaye bose gukira vuba."

Perezida w’u Rwanda yibukije abantu ko gukaraba intoki kenshi, kwirinda kuramukanya, kwirinda kujya ahantu hateranira abantu benshi kandi abantu bakagaragara ahitaruye n’ibindi.

Agira ati “Turakangurira buri wese gukurikiza amabwiriza ajyanye no kubungabunga ubuzima nk’uko imigenzo myiza ibyibutsa."

Mu butumwa bwe Perezida Kagame na we agaragaza uguhangayikishwa na virusi ya corona . Ariko agatera ishyaka agira ati “Nk’uko bisanzwe tuzatsinda muri ibi bihe bikomeye binyuze mu bufatanye no gukorera hamwe. Ati “ Ibyo biradusaba kwitwararika twakomeje kwerekana nk’abanyarwanda mu bihe byose twahanganye n’ibibazo kandi tukagera ku musaruro mwiza.”

Nyuma yo kubona itangazo rya minisante ryemeza ko umuntu wa mbere yagaragaye mu Rwanda arwaye, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda na ryo ryahise rishyiraho ingamba ko imikino yose yari iteganyijwe igomba kujya iba nta bafana bahari.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG