Uko wahagera

Uburusiya Bwarashe Ibisasu bya Misile 18 mu Murwa Mukuru wa Ukraine


Abakozi bazimya umuriro muri Ukraine bazimya ahatwitswe n'igisasu cyo mu bwoko bwa misile cyarashwe n'ingabo z'Uburusiya
Abakozi bazimya umuriro muri Ukraine bazimya ahatwitswe n'igisasu cyo mu bwoko bwa misile cyarashwe n'ingabo z'Uburusiya

Ukraine yavuze ko yahagaritse 15 muri izo misile. Amakuru yari yatangajwe mbere aturuka i Kiev, mu murwa mukuru yavugaga ko nta bantu izo misile zahitanye, nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’abanyamerika the Associated Press (AP).

No mw’ijoro ryakeye kandi, Uburusiya bwibasiye umujyi wa Pavlhrad, mu burasirazuba bwa Ukraine, n’igitero cya misile. AP yatangaje ko misile indwi zoherejwe kuri uwo mujyi, ariko zimwe zaburijwemo. Ibiro ntaramakuru byo mu Bwongereza, Reuters, biratangaza ko abantu 34 harimo abana batanu bakomerekeye muri icyo gitero.

Amakuru yatangajwe ku rubuga rwa Twitter, yavuze ko nta shusho yerekana ko Uburusiya bwakoze ikintu cyihariye ngo bukaze ibirindiro ku mupaka w’amajyaruguru kuri Crimea yigaruriwe.

Ikindi, Uburusiya bwacukuye imiringoti amagana ifite ibilometero byinshi, imbere mu bice byemerwa n’amahanga ko ari ubutaka bw’icyo gihugu. Aha harimo intara za Belgorod na Kursk.

Andi makuru avuga ko iyo miringoti igaragaza ko Uburusiya bufite impungenge ko Ukraine yagira icyo igeraho gikomeye. Bimwe mu bikorwa ariko byaba byarasabwe n’abayobozi mu karere mu rwego rwo kugerageza kwumvikanisha ibyo abategetsi bavuze ko Uburusiya butewe ubwoba na Ukraine hamwe n’umuryango wa OTAN. (AP, AFP and Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG