Ministri w’ ingabo w’Ubwongereza yagaragaje ko ashidikanya ubushobozi bw’Uburusiya bwo gukomeza gukora intwaro muri iyi ntambara bwashoye kuri Ukraine.
Mu makuru arebana n’ibyubutasi yasohokeye ku rubuga rwa Twitter kuri iki cyumweru ministeri y’ingabo y’Ubwongereza yavuze ko ugereranije, taliki 10 z’uku kwezi, Uburusiya bwarashe muri Ukraine ibisasu bya rutura bigera kuri 80.
Perezida Vladimir Putin yauze ko byari mu rwego rwo kwihorera kubera igisasu cyaturikirijwe ku rutindo ruhuza Uburusiya na Crimea. Nta wigeze yigamba icyo gikorwa.
Ubwongereza bwavuze ko inganda z’ikora ibikoresho bya gisirikare mu Burusiya zishobora kuba zitagishoboye gukora ibisasu kabuhariwe ku rugero rungana n’urwo bubikoreshaho. Bwavuze ko bigaragaza igabanuka ry’ibisasu birasa kure mu byaba bisigaye mu bubiko bw’ingabo z’Uburusiya, bityo intego bushobora kuzabasha kurasaho mu minsi iri imbere zikazaba ari nkeya.
Gusa Uburusiya bukomeje kurasa ibisasu bya misile muri Ukraine. Ejo ku wa gatandatu ingabo z’Uburusiya zarashe ku bigo bitanga umuriro w’amashanyarazi mu bice bituwemo n’abasivili.
Perezida Volodymyr Zaalanskyy wa Ukraine we yashimiye Leta zunze ubumwe z’Amerika ko yatanze imfashanyo ya miliyoni 725 z’Amadolari y’Amerika agenewe gufasha Ukraine kugura intwaro, zirimo ibibunda bya rutura, ibirasa imodoka za gisirikare, n’ibikoresho byifashishwa kureba aho ibisasu by’umwanzi bituruka.
Hagati aho abantu babiri mu bari bariyandikishije kurwanira Uburusiya muri Ukraine bahindukije intwaro bica abasirikare 11 b’Uburusiya, bakomeretsa 15 nkuko byemezwa na ministeri y’ingabo y’Uburusiya yise ibyabaye igikorwa cy’iterabwoba.
Abo bantu bakomoka muri kimwe mu bihigu byari bigize Leta zunze ubumwe z’aba Soviyete. Bimwe mu binyamakuru bivuga ko umubare w’abahitanywe n’abo basirikare ari munini kuruta uwatangajwe.
Facebook Forum