Uko wahagera

Uburusiya Bwamishe Misile kuri Ukraine


Uburusiya bwamishe za misile kuri Ukraine, nyuma y’uko Kiev ibashije kwemererwa amatanki. Uburusiya bwarashe misile mu masaha haba hari urujya n’uruza rw’abantu mu mujyi wa Kiev. Ni nyuma y’umunsi umwe Ukraine yemerewe n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi, amatanki y’intambara agezweho, kugirango igerageze gusubiza inyuma Uburusiya bwayivogereye.

Uburusiya bwasubizanye umujinya amatangazo ry’Ubudage n’Amerika, kandi no mu bihe byashise, ku gisa no gutsinda kwa Ukraine, bwagabye ibitero by’indege byatumye miliyoni z’abantu basigara nta matara, nta buryo bwo gushyushya amazu, nta mazi.

Igisirikare cya Ukraine cyavuze ko cyarashe kigahanura drone zose 24 zoherejwe n’Uburusiya mw’ijoro ryakeye. Harimo 15 mu mpande z’umurwa mukuru na misire 47 muri 55 z’Uburusiya.

Inzogera zaburiraga abaturage mu mpande zose za Ukraine, abantu bazumvise mu gihe barimo kujya ku mirimo.

Mu murwa mukuru, abantu bahungiye muri za sitasiyo za gari ya moshi zo munsi y’ubutaka. Meya Vitali Klitschko, yavuze ko umuntu umwe yishwe kandi ko babiri bakomeretse, ubwo misile yakubitaga inyubakwo mu bice bidatuwe, mu majyepfo y’umujyi.

Uburusiya bwavuze ko bwabonye ko kuba Amerika n’Uburayi byijeje amatanki nk’ikimenyetso “cy’uruhare nyirizina rw’iyongera” rwa Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Uburayi, mu bushyamirane bumaze amezi 11. Cyakora, izo mpande zombie zivugwa zirabihakana. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG