Umunya-ukraine waje gutura muri Amerika afite imyaka 17, yatangije Umuryango wo To Ukraine with Love agamije gukusanya imfashanyo yo gufasha bene wabo bugarijwe n’intambara. Mu byo Svitlana Miller akora harimo gushaka amafaranga yo kubakira imiryango y’ahitwa Prudyanka.
Ejo kuwa gatatu, i Kayiro mu Misiri habaye inama y'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru yongera gutora umunyafurika y'Epfon Patrice Motsepe kuba perezida w'iri shyirahamwe ku mugabane w'Afurika. Samuel Eto'o, wamamaye mu mupira w'amaguru yatorewe kujya mu kanama k'ubuyobozi bwa CAF.
Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa uyoboye SADC yatangaje ko uyu muryango wafashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa byawo bya gisirikare muri Kongo nyuma y’uko mu kwezi kwa mbere watakarijeho abasirikare benshI............
Ministiri w'ububanyi n'amahanga w'Amerika amaze gutangaza ko Ukraine yemeye guhagarika intambara iminsi 30. Marco Rubio abivugiye muri Arabiya Sawudite aho yitabiriye ibiganiro n'abategetsi bo muri Ukraine barimo Perezida Volodymyr Zelenskyy.
Umugambi wa Perezida w'Amerika Donald Trump wo gutuza abanyapelestina bo mu ntara ya Gaza ushyigikiwe cyane n'abahezanguni bo muri Isirayeli. Abo mu miryango ishyigikiye impinduramatwara bo bavuga ko kwimura abantu batabishaka ari icyaha cy'intambara mu gihe uba waragize uruhare mu kaga barimo.
Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Marco Rubio na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy n’intumwa zibaherekeje baraye bageze i Jeddah muri Arabiya Sawudite. Aba bategetsi bombi bagiye mu biganiro bigamije kurangiza intambara Uburusiya bwagabye kuri Ukraine imyaka itatu ishize.
Serwakira yiswe Jude yanyuze muri Mozambike ifite umuvuduko wa kilometero 120 mu isaha. UNICEF yatangaje ko ibi byateje impungenge zikomeye ku bana kuko imyuzure yongera ibyago by’indwara zibazahaza harimo malariya, guhitwa na Korera.
Abayobozi bo mu nzego z’ubuzima muri Uganda batanze imbuzi ko abantu bo mu bihugu bikennye bagiye guhura n’akaga gakomeye nyuma y’uko Amerika ihagaritse inkunga yabigeneraga.
Kuva intambara yo muri Ukraine itangiriye, Uburusiya bwigaruriye byibuze 20% by’ubutaka bwafashe ndetse burahatira abatuye aho yafashe gushaka pasiporo z'Uburusiya. Ubumwe bw’Uburayi bugiye kongera ingengo y’imari ya miliyari 800 yo gufasha Ukraine aho Amerika ibaye ihagaritse inkunga yayo.
ONU yavuze ko impunzi z’abanyekongo zahungiye mu Burundi intambara ihanganishije Leta ya Kongo na M23 ziri mu bibazo bikomeye. Uburundi bwakiriye impunzi zigera 63.000.
Ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Lesotho Lejone Mpotjoane yatumiye Perezida Donald Trump gusura igihugu cye nyuma y’uko kuri uyu wa kabiri ubwo Trump yagezaga ijambo ku mitwe yombi ya Kongre yavuze ko Lesotho itazwi.
Voma ibindi