Trump wigeze kuba perezida w’Amerika, na none akaba yarongeye gutorwa yagarutse mu buryo budasanzwe mu matora yo mu 2024. Kugaruka kwa Trump ku butegetsi bw’Amerika bifatwa nk’amateka atazibagirana, ariko hari n’abandi batunguye isi muri ubu buryo n’ubwo bwose ibintu bitagendaga uko babyifuzaga.
Umuyobozi wa gasutamo n’ibijyanye no kurinda imipaka ku cyambu cya Baltimore Adam Rottman yabwiye Ijwi ry’Amerika ko byibuze 90 kugeza kuri 95% by’imodoka zibwa muri Amerika zijyanwa muri Afurika y’uburengerazuba. Yongeyeho ko ruswa iri mu bituma ibi bigerwaho.
Donald Trump watorewe kuyobora Amerika nka perezida wa 47 azarahira kuri uyu wa mbere ku itariki ya 20. Trump avuga ko yatorewe inshingano zidasanzwe aho yakomeje kumvikanisha ko ashaka kongera kugira Amerika nziza. Muri iyi manda Trump avuga ko agiye kurwanirira abanyamerika bamutoye.
Abantu amagana bashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Mozambike, ejo barigaragambije, ubwo perezida mushya yarahiraga, nyuma y’impaka zakurikiye amatora n’imvururu zaguyemo abantu.
Muri Amerika imyiteguro ya nyuma y'irahira rya Donald Trump nka Perezida wa 47 irakomeje. Umutekano mu bice bitandukanye no ku mihanda yegereye ingoro y'Inteko Ishinga Amategeko wakajijwe cyane. Ni irahira rizaba kuwa mbere tariki 20 y'uku kwezi kwa mbere ku nshuro ya 60 kuva mu 1789.
Urukiko rwo muri Kivu y'Amajyepfo rwakatiye abashinwa batatu igifungo cy'imyaka irindwi nyuma yo guhamwa n'ibyaha byo gucukura amabuye y'agaciro mu buryo bunyuranyije n'amategeko. Bafashwe bafite zahabu n'amadolari 400.000.
Umuyobozi w'abasirikare bafashe ubutegetsi muri Burukina Faso, Kapiteni Ibrahim Traore, yashinje Ubufaransa ko buri kuvugurura imikorere yabwo bagamije kuguma mu bihugu byo muri Afurika.
Mu gihe imirwano ikaze hagati y’ingabo za Kongo n’inyeshyamba za M23 mu burasirazuba bw’igihugu ikomeje, igisirikare cyatangaje mu mpera z'iki cyumweru ko cyongeye gufata imijyi myinshi ikomeye y’intara za Kivu ya ruguru na Kivu y’epfo.
Umujyi wa Los Angeles wo muri Leta ya California ukomeje guhangana n'inkongi z'umuriro umaze guhitana abantu 24. Iteganyagihe ryatanze impuruza ko hitezwe undi muyaga uri mu mpamvu zikomeye zatumye bigorana kuzimya uyu muriro wahatiye abantu babarirwa mu bihumbi amagana guta ingo zabo.
Perezida Paul Kagame, ari mu kiganiro n'abanyamkuru ejo kuwa kane yasabye abategetsi bo muri Kongo gushyikirana n’umutwe wa M23 waguye uduce wigaruriye harimo n’uduhana imbibi n’u Rwanda.
Muri Leta ya California, abantu batanu bishwe n'inkongi z'umuriro abagera hafi ku bihumbi 200 barahunga. Amazu abarirwa 1.500 yahiye arakongoka. Abo mu nzego zo kuzimya inkongi z'umuriro bavuze ko icyatumye uyu muriro ugira ubukana ari umuyaga watumye aba bagorwa no kuwuzimya utarangiza byinshi.
Voma ibindi