Radio

Amakuru mu Gitondo
Amakuru mu Gitondo (0330-0400 UTC): Amakuru agezweho mu Rwanda, mu Burundi, muri Afurika no hirya no hino kw’isi. Ijwi ry’Amerika kandi ribagezaho n’ibiganiro birambuye ku byabaye iwanyu aho mutuye, hafi y’aho mukorera ndetse no ku mashuri yanyu.

Dusangire Ijambo
Dusangire Ijambo (0400-0430 UTC): Dusangire Ijambo ni ikiganiro kigamije gutoza abantu umuco wo kujya impaka, kuganira no gutanga ibitekerezo, bavuga ku bibazo batumvikanaho. Muri iki kiganiro, dushyira imbere ubwubahane no gushyira mu gaciro hagati y’abaganira.

Murisanga
Murisanga itumira umutumirwa, cyangwa abatumirwa kugirango baganira n'abakunzi ba Radiyo Ijwi ry'Amerika. Aha duha ijambo abantu bivufa kuganira n'abatumirwa bacu, batanga ibisobanuro ku bibazo binyuranye bireba ubuzima b'abantu.

Amakuru y'Akarere
Amakuru y'Akarere (1600-1630 UTC): Amakuru atambuka i saa kumi n'ebyeri ku mugoroba mu Rwanda no mu Burundi. Akenshi, aya makuru yibanda ku karere k'ibiyaga bigari n'Afurika y'uburasirazuba.