Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko urubanza rwa Paul Rusesabagina ruzahuzwa n’urw’abandi bafunzwe bari mu mutwe wa FLN, barimo umuvugizi wawo Callixte Nsabimana alias Sankara na Herman Nsengimana.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri uyu wa mbere, umushinjacyaha mukuru Aimable Havugiyaremye, yasobanuye ko abo bose baregwa ibyaha bimwe. Ikindi yumvikanishije ni uko guhuza imanza z’aba bagabo bose biri mu nyungu z’ubutabera. Mu cyumweru gishize, Umuryango Nyarwanda Uharanira Impinduka muri Demokarasi, (MRCD), Paul Rusesabagina abereye umwe mu bayobozi bakuru, wamaganye icyo wise ishimutwa n'iburanishwa, uvuga ko "bififitse"
Mu kiganiro umuvugizi w’iyo impuzamashyaka ya MRCD, bwana Fawusitini Twagiramungu yabwiye itangazamakuru ko bifuza ko Paul Rusesabagina yaburanishirizwa mu gihugu cy’Ububiligi kuko bo bemeza ko atari umunyarwanda. Ibi byanashimangiwe n’abana be bavuze ko ibyo se avuga ko yemera abavoka afite atariwe we.
Mu magambo y’umwe mu bana be Anaïse Kanimba ati: "Tuzi ko biriya avuga atari we, ni ibyo leta yateguye kandi yakorewe iyica rubozo ngo abivuge uko babishaka, ni yo mpamvu dushaka ko agira abamwunganira bigenga umuryango we watoranyije." Umushinjacyaha mukuru yasubije abo bose bavuga ko batabariza Bwana Rusesabagina.
Ikibazo cy’uko Rusesabagina adakwiye kuburanishwa n’inkiko zo mu Rwanda cyagarutswe ho ubwo Rusesabagina yaburanaga ku ifatwa n’ifungwa ry’agateganyo mu bujurire mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, asaba ko imyanzuro y’urukiko rwamuburanishije mbere yateshwa agaciro kuko yasobanuraga ko atari umunyarwanda ahubwo ari umubiligi.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwanzuye ko iki kirego kidafite ishingiro, kuko guta ubwenegihugu bifite uburyo bikorwamo. Rwunzemo ko Rusesabagina aterekanye icyemezo cy’urukiko kigaragaza ko yataye ubwenegihugu bw’ubunyarwanda.
Bwana Paul Rusesabagina akurikiranyweho ibyaha birimo icyo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, no gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba.