Igihugu cya Zambia cyatangaje ko imigenderanire hagati yacyo n’u Rwanda itahungabanijwe n’ibirego bivuga ko Perezida Edgar Lungu yateye inkunga imitwe irwanya leta, n'ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame.
Mu ruzinduko rw’akazi yagiriye mu Rwanda kuri uyu wa kane, intumwa idasanzwe ya perezida wa Zambia Joseph Malanji yavuze ko yagiranye ibiganiro bihagije n’umukuru w’u Rwanda Paul Kagame kuri iyo ngingo.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’igihugu wa Zambia, Joseph Malanji wagiriye uruzinduko rwihutirwa I Kigali yavuze ko uruzinduko rwe rwari rugamije kumva ibirego byibasiye Zambia n’inkuru zavugiwe mu rukiko rukuru mu Rwanda n’uwahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba Callixte Nsabimana.
Bwana Malanji avuga ko yabwiwe na Perezida Kagame ko ibyo birego nta shingiro bifite hashingiwe ku ifatwa ry’ubivuga Nsabimana. Ngo mu bihugu bitanu yabayemo Zambia ntirimo.
Yavuze ko leta ya Zambia izakomeza guperereza ku mpamvu zateye Nsabimana kubeshyera Perezida Lungu mu buhamya bwe mu rukiko.
Yagize ati “Ibirego byibasiye Perezida wa Repubulika ya Zambia ntibyazamuwe na leta y’u Rwanda, biriya birego ni iby’uregwa. Nagiranye inama ndende na Perezida Kagame nk’intumwa idasanzwe ya Repubulika ya Zambia; kandi leta y’u Rwanda na Perezida Kagame ntaca ku ruhande ko uregwa yabaye mu bihugu bitanu ushingiwe ku itabwa muri yombi rye, Zambia si kimwe muri ibyo, ntibaca ku ruhande kuri ibi na Perezida Kagame yambwiye ko adashaka guha agaciro biriya birego byavuzwe n’uregwa.”
Kuwa Mbere w’iki cyumweru tariki ya mbere y’uko yiregura yiregura Nsabimana yashatse kugira ubwiru amakuru yahaga urukiko ku gihugu cya Zambia ndetse na Perezida wacyo Edgar Lungu. Kuri iyi ngingo ariko umucamanza yamwibukije ko ibikorerwa mu nkiko nta bwiru bubamo. Ni ko gutobora akavuga ko mu 2017 Perezida wa Zambi yateye inkunga ingana n’amadolari 150,000 ayaha Impuzamashyaka MRCD ya Paul Rusesabagina ifite umutwe w’ingabo FLN.
Sankara akavuga ko Perezida Lungu yari yaremereye Rusesabagina kuzamuha miliyoni imwe y’amadolari ariko akaza gukomwa mu nkokora no kuba mu 2018 Perezida Kagame yaratorewe kuyobora umuryango wa Afurika yiyunze. Agasaba Rusesabagina ko yategereza manda ya Perezida Kagame ikarangira.
Mu magambo ya Sankara, Rusesabagina ngo yafataga Perezida Lungu nka se wo muri batisimu. Avuga ko n’ibitero byose umutwe yavugiraga wa FLN yagabaga ku Rwanda bari bizeye inkunga ya Perezida Lungu.
Mbere y’uko umukuru wa Zambia yoherereza Pereziga Kagame intumwa idasanzwe ngo baganire ku byavuzwe na Nsabimana, ibiro by’umukuru w’igihugu muri Zambia byari byasohoye itangazo byise “ryihutirwa” bivuga ko ibyavugiwe mu rukiko ari ibinyoma.
Facebook Forum