Ukraine: Igisasu cy'Uburusiya Cyishe Batandatu i Kryvyi Rih

Igorofa y'amazu atanu yarashwe na misile z'Uburusiya

Abategetsi bo muri Ukraine kuri uyu wa kabiri batangaje ko igisasu cyo mu bwoko bwa misile cyarashwe n’ingabo z’Uburusiya ahitwa Kryvyi Rih mu gihugu rwagati cyahitanye abantu batandatu gikomeretsa 25. Guverineri w’akarere ka Dnipropetrovsk, Serhiy Lysak, yavuze ko cyasenye igorofa ry’amazu atanu kugeza ubu abari mu bikorwa by’ubutabazi bakaba bakomeje gushakisha ababa bagwiriwe n’iyo nzu.

Akarere karashwemo icyo gisasu ni ko Prezida Volodymyr Zelenskyy avukamo. Nyuma y’icyo gitero, yanditse ku rubuga rwa Telegramu avuga ko abicanyi bakomeje intambara yabo ku mijyi, amazu n’abantu.

Yavuze ko abakora iterabwoba batazababarirwa kandi ko bazabazwa buri igisasu cyose barashe. Igitero cyagabwe i Kryvyi Rih ni kimwe mu byo indege z’Uburusiya zakoze mu duce dutandukanye turimo umurwa mukuru Kyiv n’umujyi wa Kharkiv.

Igisirikare cya Ukraine cyavuze ko cyashoboye guhanura misile 10 kuri 14 zarashwe n’ingabo z’Uburusiya. Cyavuze kandi ko cyabashije guhanura indege z’intambara z’Uburusiya zigera kuri 4. Izo ndege zitagira umupilote zakorewe muri Irani.

Ministeri y’ingabo y’Uburusiya yatangaje ko mu rugamba rwabereye mu majyepfo ya Ukraine ku wa kabiri, yafashe za burende zakorewe mu Budage, n’izindi modoka z’intambara zakorewe muri Amerika. Uburusiya bwise ibyo bwafashe ‘igikombe butsindiye’ mu karere ka Zaporizhzhia, zivuga ko byabaye nyuma y’uko ingabo za Ukraine zitsinzwe zigahunga.

Ariko Ukraine yo ejo ku wa mbere yavuze ko yigaruriye uduce tunyuranye kuva yatangira intambara yo kwisubiza ibice byafashwe n’ingabo z’Uburusiya.

Ministri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Anthony Blinken, ejo ku wa mbere yavuze ko afite icyizere ko Ukraine izagera ku byo yifuza byo kwigarurira ubutaka bwayo Uburusiya bwafashe.

Blinken yabwiye abanyamakuru ko Leta zunze ubumwe z’Amerika izakomeza kongera inkunga itera Ukraine muri iki gihe ariko inafasha kuzakumira Uburusiya ntibuzongere kuyigabaho ibitero no mu gihe kizaza.

Yavuze ko kugeza ubu perezida Putin yananiwe kugera ku byo yashakaga yemeza ko icyo yari agendereye ari uguhanagura igihugu cya Ukraine ku ikarita y’isi, kuyambura ubwigenge bwayo no kuyigarurira mu buryo bumwe cyangwa ubundi akayomeka ku Burusiya. Yavuze ko ibyo byananiranye kandi bitazashoboka. AP, AFP