Uko wahagera

Volodymyr Zelenskyy Yatumye kuri Vladimir Putin ko Yiteguye Urugamba


Ministri w'intebe wa Kanada Justin Trudeau akora mu ntoki za perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy
Ministri w'intebe wa Kanada Justin Trudeau akora mu ntoki za perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy

Mu burasirazuba bwa Ukraine haravugwa intambara ikomeye mu duce twa Bakhmut na Maryinka aho bivugwa ko ingabo za Ukraine zakumiriye ibitero zagabweho n’izu Uburusiya zishaka kuzitsinsura muri utwo duce.

Ibyo biratangazwa n’umugaba mukuru w’ingabo za Ukraine wemeza ko iz’Uburusiya zikomeje kuhatakariza abasirikare ariko zikabigira ibanga. Yavuze ko ingabo z’Uburusiya zarashe ibisasu 66 zikoresheje indege n’ibindi 39 byo mu bwoko bwa rokete birashisha imbunda zisanzwe.

Gusa yemeye ko ibyo bisasu byakomerekeje abasivili, bigasenya ingo zabo, n’amazu akorerwamo n’inzego za leta. Ku wa gatandatu perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine yari yavuze ko Ukraine irimo kwihagararaho no kugaba ibitero ku bo bahanganye mu buryo bukwiriye kandi nyabwo.

Gusa ntabwo yavuze uko bihagaze ku rugamba. Ari kumwe na Ministri w’Intebe wa Kanada, Justin Trudeau, imbere y’abanyamakuru mu kiganiro bagiriye i Kyiv mu murwa mukuru, Zelensky yagize ati: “Abagaba b’ingabo zacu bahagaze neza, uze kubitubwirira Putin”.

Uburusiya buravuga ko Ukraine irimo kugaba ibitero bikomeye ariko yananiwe kumenera mu birindiro by’ingabo zabwo ahubwo ikaba yarahakuye inkomere nyinshi.

Ministeri y’ingabo y’Ubwongereza iravuga ko ku wa gatandatu, Ukraine yegukanye intsinzi mu bitero yagabye mu burasirazuba n’amajyepfo mu gihe cy’amasaha 48.

Itangazamakuru ryigenga ntiriremeza niba koko ingabo za Ukraine zirimo gutsinsura iz’Uburusiya mu birindiro byazo

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG