Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya yahamagaje Ambasaderi w’Ubuyapani kugirango atange ibisobanuro ku itangwa ry’ibikoresho bya gisilikare igihugu cye cyahaye Ukraine.
Ubuyapani busanzwe bwarashyigikiye ibihano byafashwe n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi ku Burusiya, mu kwezi gushize bwijeje Ukraine imodoka za gisirikare zirimo amakamyo agera mw’ijana. Mbere bwari bwatanze ibindi bikoresho birimo ingofero za gisirikare n’udukote tutamenwa n’amasasu.
Cyakora Uburusiya ntibwemeranywa n’ibivugwa n’Ubuyapani kuko bwemeza ko burimo gutanga imodoka z’intambara zirimo za burende n’izindi zishobora kunyura ahantu aho ari ho hose.
Mw’itangazo ryayo, ministeri y’ububanyi n’amahanga y’uburusiya yagize ati: “Uruhande rw’Ubuyapani, rwabwiwe ko iyi ntambwe ishobora gutuma imirwano ikara, n’umubare w’abantu bahasiga ubuzima ukarushaho kwiyongera I Kiev”.
Amategeko agenga ibigemurwa mu mahanga y’Ubuyapani, abuza amasosiyete yayo, kugurisha mu mahanga, intwaro zica. (Reuters)