Perezida wa Repuburika ya Demokarasi ya Kongo, Felix Tshisekedi, avuga ko kuba ingabo za Uganda ziri mu gihugu cye, ari iby’igihe gito. Perezida Tshisekedi yavuze uyu munsi kuwa mbere ko azakora ku buryo ingabo za Uganda zirimo gufatanya n’iza Kongo kurwanya umutwe wa kiyisilamu, zizaba mu gihugu igihe gito cyagenwe.
Uganda na Kongo batangije icyo gikorwa bahuriyemo muri uku kwezi, ku mutwe wa ADF, ufite intwaro ukorana na Leta ya kiyisilamu. Ariko batanze ibisobanuro bike ku byerekeye igihe icyo gikorwa kizarangirira.
Perezida Tshisekedi yabivuze mw’ijambo yagejeje ku baturage ashimangira ko ingabo za Uganda ziri ku butaka bwa Kongo igihe cyateganyijwe zikenewemo muri iki gikorwa.
Hari abo bitoroheye kwakira uruhare rwa Uganda, kubera imyitwarire y’ingabo zayo mu ntambara zarimo muri Kongo kuva mu 1998 kugeza mu 2003, ubwo Uganda yaregwaga ubutasi ku butaka yariho no kwiba umutungo kamere.
Abasilikare byibura 1.700 ba Uganda kugeza ubu bambutse umupaka bajya mu burasirazuba bwa Kongo kandi Minisitiri w’ingabo wa Uganda yavuze ko ingabo ze zizagumayo igihe cyose zizaba zikenewe mu kurwanya ADF.