Uko wahagera

Uganda Yatangaje ko Ingabo Zayo Zizaguma muri Kongo Kugeza ADF Itakiriyo


Ingabo za Uganda ziri muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo mu gikorwa cyiswe "Operation Shujja" cyo guhashya abarwanyi ba ADF
Ingabo za Uganda ziri muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo mu gikorwa cyiswe "Operation Shujja" cyo guhashya abarwanyi ba ADF

Leta ya Uganda yatangaje ko ingabo zayo zizaguma muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo igihe cyose gikenewe kugeza zitsinze abarwanyi b'umutwe wa Kisilamu wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Perezida Museveni.

Ubutegetsi bw'icyo gihugu bwavuze ko buri mezi abiri hazajya hakorwa igenzura rigamije kureba aho ibi bikorwa bigeze.

Uganda na Kongo byatangije igikorwa cya gisirikare bifatanyije cyo kurwanya abagize uyu mutwe ariko kugeza ubu nta byinshi baratangaza ku ngano yacyo cyangwa igihe kizamara n'ubwo hari abakomeje kunenga kuba ingabo za Uganda ziri ku butaka bwa Kongo.

Amakuru yatangajwe n'abantu babiri bo mu nzego z'umutekano za Uganda akongera kwemezwa na kimwe mu bitangazamakuru bikorera muri icyo gihugu avuga ko kugeza ubu abasirikare 1700 ba Uganda ari bo bamaze kwinjira mu burasirazuba bwa Kongo kurwanya umutwe w'inyeshyamba za ADF zifinye isano n'abarwanyi ba leta ya Kisilamu.

Ministeri y'ingabo ya Uganda ntiyemeje umubare w'abasirikare yohereje ariko yavuze ko yohereje abasirikare barashisha imbunda nto, inini, ibibunda bya rutura n'umutwe w'abasirikare bafite ubuhanga bwihariye mu by'intambara.

Yavuze ko bazaguma muri uru rugamba rwahawe izina rya "Operation Shujja" – Shujja bisobanura intwali mu rurimi rw'Igiswahili.

Reuters

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG