Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko ingabo z'igihugu zirwanira ku butaka zimaze kugera muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo gukomeza n’umugambi wo kurwanya intagondwa za ADF.
Ibi bije bikurikira ibitero by’indege z’intambara hamwe n'ibisasu by'imbunda za rutura icyo gisirikare cyaraye gitangiye kurasa mu mashyamba akekwa kuba indiri y'izo nyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Uganda.
Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda yatangarije ijwi ry’Amerika ko abasirikare ba Uganda atashatse kuvuga umubare bamaze kugera kubutaka bwa Congo n'abandi bakomeje kwinjira kugira ngo basoze umurimo waraye utangiwe n’abasirikare barwanira mu kirere, hamwe n'abakoresha imbunda za rutura.
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika uri i Kampala muri Uganda, Ignatius Bahizi, yabikurikiranye arabibagezaho muri iyi nkuru.
Facebook Forum