Sudani: Intambara Yahungabanyije Ikiruhuko cya Eid al-Adha

Urusaku rw’imbunda rwashoboraga kwumvikana uyu munsi kuwa kabiri mu bice by’umurwa mukuru wa Sudani, nk’uko abahatuye babyivugiye n’ubwo umutwe witwara gisirikare, Rapid Support Forces (RSF), wari watangaje ihagarikwa ry’imirwano ry’uruhande rumwe, kubera ikiruhuko cy’abayisilamu, Eid al-Adha.

Umuyobozi wa RSF, Mohamed Hamdan Dagalo, uzwi nka Hemedti, yatangaje agahenge kuri uyu wa kabiri n’ejo kuwa gatatu. Ni mu butumwa yatanze, nyuma y’uko ingabo ze zifashe ikigo gikomeye cya polisi mu majyepfo y’umurwa mukuru Khartoum, aho zafashe imodoka zibarirwa muri mirongo n’ububiko bunini bw’amasasu.

Igisirikare cya reta nticyahise gisubiza, ubwo cyari kibisabwe na Reuters.

Incuro nyinshi amasezerano yo guhagarika imirwano, yumvikanyweho kandi yatangajwe, yagiye atubahirizwa kuva imirwano itangiye hagati y’igisirikare na RSF mu kwezi kwa kane hagati. Harimo menshi yagezweho babifashijwemwo na Arabiya Sawudite na Leta zunze ubumwe z’Amerika mu biganiro byabereye i Jeddah, byahagaritswe mu cyumweru gishize.

Intambara yarakwirakwiriye kandi haba ubusahuzi i Khartoum. Yateje umutekano muke no mu bindi bice bya Sudani, by’umwihariko mu ntara ya Darfur mu burengerazuba bw’igihugu, aho ibitero n’ubushyamirane bw’amoko byakwirakwiriye.

Miliyoni hafi 2 n’ibihumbi 800 by’abantu bakuwe mu byabo n’imirwano kandi abarenga miliyoni 2 n’ibihumbi 150 bavuye mu byabo imbere mu gihugu. Ni mu gihe abagera mu 650.000 bahungiye mu bihugu bituranyi nk’uko ikigereranyo cy’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bimukira, OIM ryabigaragaje uyu munsi kuwa Kabiri.

Abaturage bavuga ko abagerageje guhunga ibitero by’abarwanyi b’abarabu na RSF mu mujyi wa El Geneina muri Darfur, bishwe cyangwa barashwe bagerageza kugera muri Cadi ku maguru.

Umutegetsi mukuru mw’ishami rya ONU ryita ku mpunzi HCR, uyu munsi yavuze ko abagore benshi hamwe n’abana bagiye bagera muri Cadi bafite ibikomere. (Reuters)