Uko wahagera

ONU Iravuga ko Ikibazo cya Sudani Gitangiye Gufata Isura y'Amoko


Umunyamabanga mukuru wa ONU Antonio Guterres mu kiganiro n'abamenyeshamakuru i Nairobi, muri Kenya, kw'itariki ya 03/05/2023
Umunyamabanga mukuru wa ONU Antonio Guterres mu kiganiro n'abamenyeshamakuru i Nairobi, muri Kenya, kw'itariki ya 03/05/2023

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres arasaba impande zishyamiranye muri Sudani guhagarika intambara aziburira ko ibirimo gukorwa muri icyo gihugu bishobora gufatwa nk’ibyaha by’intambara.

Antonio Guterres kuri uyu wa mbere yatangaje ko ahangayikishijwe n’isura y’amoko imvururu zo mu karere ka Darfur mu burengerazuba bw’igihugu zigenda zifata.

Avugira mu muhango wo gukusanya amafaranga agenewe gufasha abazahajwe n’intambara muri Sudani Guterrez yavuze ko ahangayikishijwe by’umwihariko n’ihohotera rishingiye ku gitsina n’itotezwa bikorerwa abasivili mu karere ka Geneina.

Yasabye ko ihohoterwa rikorerwa abakozi b’imiryango itanga imfashanyo, gusenya inyubako zituwemo n’abasivili no gusahura imfashanyo zigenewe abazahajwe n’intambara bihagarara.

Ejo ku cyumweru impande zihanganye muri Sudani zatangaje agahenge k’amasaha 72. Ni imirwano imaze amezi arenga abiri, nkuko bitangazwa n’abahatuye.

Ingabo za leta ya Sudani n’abarwanyi ba Rapid Support Forces bayigometseho bemeranyije ko nta ruhande ruzaca urundi mu rihumye haba mu buryo bwo gutera cyangwa gukomeza ibikorwa by’intambara rwishishwa.

Arabiya Sawudite n’Amerika bahuza impande zombi batangaje ko aka gahenge katangiye saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kuri iki cyumweru, mu rwego rwo korohereza abatanga imfashanyo kuzigeza ku bazikeneye. Gusa mu bihe byashize hakunze kubaho kutubahiriza amasezerano nk’aya intambara ikongera kubura hagati y’impande zombi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG