Uko wahagera

Umuyobozi Mukuru wa HCR Filippo Grandi Aratabariza Sudani


Umuyobozi mukuru wa HCR, Filippo Grandi.
Umuyobozi mukuru wa HCR, Filippo Grandi.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa kabiri, Grandi yagize, ati: “Nitudacecekesha ziriya ntwaro, abaturage bazakomeza guhunga. Uyu munsi, twarengeje 500,000 by’abamaze kwambuka imipaka, bahungira mu bihugu by’abaturanyi. Naho abavuye mu byabo, bahungira ahandi mu gihugu cyabo imbere, bamaze kugera kuri miliyoni ebyiri.”

Filippo Grandi yabitangaje umunsi umwe nyuma y’inama mpuzamahanga yo kugoboka abaturage ba Sudani bahunga n’abava mu byabo kubera intambara. Abari bayirimo biyemeje gutanga amadolari agera kuri miliyari imwe n’igice.

Inama yakoranyijwe i Geneve mu Busuwisi na ONU ifatanyije n’Umuryago w’ubumwe bw’Afrika, Misiri, Ubudage, Qatar, n’Arabiya Sawudite.

Intambara ikimara kwaduka muri Sudani, ONU yari yatangiye gusaba abaturage baho inkunga yihutirwa ingana n’amadolari miliyari eshatu. Mbere gato y’inama y’ejo, ONU yatangaje ko yari imaze kubona 17 ku ijana byayo, ni ukuvuga miliyoni 510. Ariya rero inama y’ejo yemeye aje yiyongeraho. Haracyabura rero hafi indi miliyari.

Hagati aho, kuri uyu munsi mpuzamahanga w’impunzi, HCR itangaza ko imibare yari ifite kugera ku itariki ya 23 y’ukwa gatanu gushize yerekana ko impunzi n’abavuye mu babyo hose kw’isi bari bamaze kurenga miliyoni ijana.

Filippo Grandi, ati: “Ni imibare ikabije cyane yakagombye kuba itarabayeho. Ikwiriye gukangura buri wese.” (AFP, AP, UNHCR)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG