Kuri uyu wa kabiri, Bwana Rusesabagina Paul ukurikiranweho ibyaba birimo n’iby’ubugome, yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, asabirwa n’Ubushinjacyaha ko igifungo cy’iminsi 30 cy’agateganyo yahawe cyongerwa ho indi minsi 30 mu gihe iperereza rigikomeza.
Urukiko rukimara gusoma umwirondoro we no kumumenyesha ko agiye kuburana ku ifunga ry’agateganyo, Rusesabagina yahise avuga ko uwo mwirondoro atari uwe.Yabwiye urukiko ko hari icyo yifuza ko gikosorwa mu mwirondoro we watanzwe mu rukiko, avuga ko adashaka ko bazajya bavuga ko ari Umunyarwanda kuko ari Umubiligi.
Yasobanuye ko kuva mu 1996 atari umunyarwanda kuko ari bwo yasubije pasiporo ye n’irangamuntu agahita ahunga. Ati “Kuva icyo gihe nahise mba impfubyi y’Umuryango w’Abibumbye.” Rusesabagina yakomeje abaza ati “Niba ndi Umunyarwanda, ibyangombwa bindanga ni ibihe! Pasiporo yanjye ni iyihe”?
Me David Rugaza umwe mu bunganira Bwana Rusesabagina na we yahise akomeza abwira urukiko, ati “Mbere ya 1999 nta Munyarwanda wari wemerewe kugira ubwenegihugu bubiri, kandi kugira ngo asubirane Ubunyarwanda bimusaba kwandika abisaba”.
Rusesabagina n’abamwunganira bavuga ko kugeza ubu afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi. Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko umwirondoro we ari Umunyarwanda, ndetse ko yakomeje kuwemera yaba mu ibazwa rye ryo mu bugenzacyaha ndetse no mu bushinjacyaha.
Ubushinjacyaha bwahise busaba ko iburanisha rikomeza ku bijyanye no kongera igifungo cy’agateganyo. Urukiko rwahise rumenyesha Rusesabagina n’abamwunganira ko iyo mbogamizi bagaragaza izasuzumwa ikindi gihe, rusaba ubushinjacyaha kuvuga impamvu busaba ko Rusesabagina akomeza gufungwa.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaherukaga gufatira Rusesabagina icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo ku itari 17 /9/2020, hakaba hari hakenewe ko icyo gifungo cyongerwaho indi minsi 30, mu gihe iperereza rigikomeje.
Ubushinjacyaha buvuga ko bugikomeje iperereza kuko bumaze kubaza abatangabuhamya 9 bagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN, mu gihe hakiri abandi bo kubaza bo mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi.
Ubushinjacyaha bwanongeyeho ko bwifuza ko bwakongererwa igihe kugirango bubashe guhuza ibyo mu iperereza ry’ibanze rya mbere n’iry’ubu ndetse no guhuza ibyo Rusesabagina akurikiranweho n’iby’abo bwita “amashumi ye”.
Rusesabagina yavuze ko nta mashumi afite ndetse ko ari ubwa mbere yumvise ko mu rubanza rwe harimo abandi bari kumwe bafatanije icyaha. Me Rugaza wasubizaga kiriya kifuzo cy’ubushinjacyaha, yavuze ko umukiliya we afunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko iminsi 30 yari yasabiwe yarangiye ku wa 16 z’uku kwezi kwa/10/ 2020.
Uyu munyamategeko uvuga ko iyo umuntu asabirwa kongererwa iminsi, bikorwa mbere y’uko iriya minsi 30 irangira, yahise asaba ko Urukiko ruhita rurekura umukiliya we kuko afunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ubushinjacyaha buvuga ko bwasabye urukiko kongerera Rusesabagina igifungo cy’agateganyo ku itariki ya 17 z’uku kwezi kwa 10/ 2020 (icyo gihe iminsi 30 ngo ntiyari yarangira). Ubushinjacyaha bwongeyeho ko uburyo abunganira uregwa babara igihe umukiliya wabo amaze afunze, binyuranyije n’amategeko ndetse busaba Urukiko gutesha agaciro ibivugwa ko afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo bwasabye biteganywa n’itegeko kuko umuntu uregwa ibyaha by’ubugome ashobora kuregerwa kongererwa igihe mu gihe cy’amezi atandatu. Nyuma yo kumva Paul Rusesabagina n’Ubushinjacyaha bumusabira gukomeza gufungwa by’agateganyo, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamenyesheje ko ruzabifatira umwanzuro ku wa Gatanu tariki 23 /10/ 2020, saa cyenda z’igicamunsi.
Muri uru rubanza ku nshuro ya mbere hagaragajwe ko hari undi munyamategeko wa gatatu uzajya yunganira Rusesabagina ari we Gatera Gashabana. Gusa mu iburanisha ryo kuri uyu wa kabiri, uyu munyamategeko ntiyari mu cyumba cy’urukiko, kuko byavuzwe ko ari mu rugendo.
Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha birimo iby’iterabwoba, ibyaha by’ubwicanyi byabereye mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi.
Your browser doesn’t support HTML5